Bill Gates yatangaje ko azatanga igice kinini cy’umutungo we muri Afurika

Bill Gates, washinze ikigo cy’ikoranabuhanga ry’amudasobwa, Microsoft yatangaje ko igice kinini cy’umutungo we azagikoresha mu guteza imbere serivisi z’ubuzima n’uburezi muri Afurika mu myaka 20 iri imbere.

Jun 3, 2025 - 13:36
 0

Uyu mugabo w’imyaka 69 yagize ati: “Mu kwerekana ubushobozi bwa muntu binyuze mu buzima n’uburezi, buri gihugu cya Afurika gikwiye kuba kiri mu nzira igana ku bukire.”

Ibi yabivugiye mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, aho yasabye kandi urubyiruko ruhanga udushya rwo muri Afurika gutekereza ku buryo rwakoresha mu kubaka Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (AI) mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi kuri uyu mugabane.

Gates yatangaje mu kwezi gushize ko azatanga 99% by’umutungo we munini – yiteze ko uzagera kuri miliyari 200 z’amadorari mu 2045, igihe fondasiyo ye iteganya guhagarika ibikorwa byayo.

Mu ijambo yavugiye ku cyicaro cya Afurika yunze Ubumwe (AU), yagize ati: “Vuba aha natanze isezerano ry’uko umutungo wanjye uzatangwa mu myaka 20 iri imbere. Igice kinini cy’ayo mafaranga kizakoreshwa mu kubafasha gukemura ibibazo muhura na byo hano muri Afurika.”

Uwahoze ari Madamu wa Perezida wa Mozambique, Graça Machel, yishimiye ibyavuzwe na Gates, avuga ko bivuzwe “gihe cy’ibibazo bitoroshye muri Afurika.”

Ati: “Twizeye ko Bwana Gates yiyemeje gushikama mu gukomeza iyi nzira y’impinduka hamwe natwe.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika, harimo n’imishinga yo kuvura abarwayi ba SIDA nk’uko bigenwa na politiki ya Perezida Donald Trump yiswe “America First”, ibintu byateye impungenge ku hazaza h’ubuvuzi kuri uyu mugabane.

Gates yavuze ko Fondasiyo ye ifite amateka maremare yo gukorera muri Afurika, izibanda ku kuzamura ubuvuzi bw’ibanze.

Yagize ati: “Icyo twamenye ni uko gufasha umubyeyi kuba muzima no kubona indyo yuzuye mbere yo gusama ndetse no mu gihe atwite ari byo bitanga ibisubizo birambye kurusha ibindi.”

“Kandi kwita ku mwana agahabwa indyo iboneye mu myaka ine ya mbere y’ubuzima bwe nabyo bikora ikinyuranyo.”

Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko ruhanaga udushya, uyu mugabo ukize mu by’ikoranabuhanaga, yavuze ko telefoni ngendanwa zahinduye uburyo bwo kubitsa no kubikuza amafaranga muri Afurika, kandi asaba ko ubu Ubwenge buhangano (AI) bukwiye gukoreshwa mu nyungu z’uyu mugabane.

Yagize ati: “Afurika ahanini yirengagije uburyo busanzwe bwa banki, kandi ubu mufite amahirwe, mu gihe mwubaka sisitemu nshya z’ubuvuzi, mutekereze ku buryo Ubwenge buhangano (AI) bushyirwamo.”

Gates yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko rumaze gutera imbere mu gutanga serivisi hifashishijwe ‘ultrasound’ ikoreshwa na AI mu kumenya abagore batwite bafite ibyago byinshi by’uko inda zavamo.

Fondasiyo ya Gates yavuze ko ifite ibintu bitatu byihutirwa: guhagarika impfu zishobora kwirindwa z’ababyeyi n’impinja, kwiyemeza ko abavuka bazakura batarwara indwara zakwirindwa, no kuvana abantu babarirwa muri za miriyoni mu bukene.

Mu itangazo ry’iyo Fondasiyo, ryagiraga riti: “Mu mpera z’imyaka 20, Fondasiyo izahagarika burundu ibikorwa byayo.”

Mu kwezi gushize, Gates yavuze ko azihutisha gutanga inkunga binyuze muri Fondasiyo ye.

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Abantu bazavuga ibintu byinshi kuri jye igihe nzaba narapfuye, ariko nizeye ko kuvuga ngo ‘yapfuye afite ubutunzi bwinshi’ bitazaba kimwe muri byo.”

Ikinyamakuru Bloomberg kigaragaza ko, gutanga 99% by’umutungo we bishobora gusiga Gates ari umuntu wa gatanu ku isi mu bakize.

Hamwe na Paul Allen, Gates yashinze Microsoft mu mwaka wa 1975, bidatinze ihita iba ikigo gikomeye cyane mu bijyanye na porogaramu za mudasobwa no mu zindi nganda z’ikoranabuhanga.

Gates yagiye agabanya gacye gacye uruhare rwe muri iki kigo mu myaka ishize, aho yasabye kwegura ku mwanya w’umuyobozi mukuru mu mwaka wa 2000 no ku mwanya w’umukuru w’inama y’ubuyobozi mu mwaka wa 2014.

Yavuze ko ibyamuteye imbara zo gutanga imfashanyo yabyigiye kuri Warren Buffett n’abandi bakora ibikorwa by’ubugiraneza.

Icyakora, abanenga Fondasiyo ye bavuga ko Gates ayikoresha kugira ngo yirinde imisoro kandi ko ifite ingaruka zitari nke kuri gahunda z’ubuzima ku isi.