Koreya ya Ruguru: Batatu bakekwaho impanuka y’ubwato Perezida yatashye batawe muri yombi
Harimo uwari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’imikorere y’ikoranabuhanga mu ikorwa ry’ubwo bwato, Umuyobozi ushinzwe gucunga ibikorwa by’ubwubatsi n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’umushinga n’Umuyobozi ushinzwe icungamutungo n’imiyoborere y’uruganda.
Abantu batatu bakoraga mu cyanya cy’ubwato (Shipyard) cya Chongjin muri Koreya ya Ruguru bafunzwe bazira impanuka y’ubwato bwa gisirikare bwangirikiye mu maso ya Perezida Kim Jong Un wari waje kubutaha.
Mu batawe muri yombi harimo uwari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’imikorere y’ikoranabuhanga mu ikorwa ry’ubwo bwato, Umuyobozi ushinzwe gucunga ibikorwa by’ubwubatsi n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’umushinga n’Umuyobozi ushinzwe icungamutungo n’imiyoborere y’uruganda.
Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru w’urwo ruganda Hong Kil Ho, yahamagajwe n’inzego z’umutekano ngo atange ibisobanuro.
Gufatwa kwabo bije nyuma y’uko Perezida Kim, ku wa Kane w’icyumweru gishize avuze ko iyo mpanuka ari icyasha ndetse ari igitero cyatesheje igihugu agaciro bityo ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa.
Itangazamakuru rya Leta ya Koreya ya Ruguguru KCNA, ryavuze ko abo bayobozi uko ari batatu bo mu cyanya cy’ubwato, Chongjin bazakomeza gukurikiranwa.
Gutaha ubwo bwato byabaye ku wa 16 Gicurasi 2025, ndetse iyo mpanuka yabaye hashize ibyumweru bike Koreya ya Ruguru yerekanye ubwato bunini bwa toni 5,000 ku nkombe y’u Burengerazuba, ivuga ko bushobora gutwara ibisasu birenga 70.
Kim yari yavuze ko ubwo bwato ari intambwe ikomeye mu kuvugurura imikorere y’Ingabo zo mu mazi, anatangaza ko buzatangira gukoreshwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Amashusho yafashwe n’icyogajuru yagaragaje ubwo bwato buri ku ruhande, butwikiriye bigaragara ko bwangiritse nubwo bitigeze bitangazwa
niba hari ababukomerekeyemo cyangwa abapfuye.
Ku wa Kane nabwo Perezida Kim yavuze iyo mpanuka yatewe n’uburangare bukabije no kudakora inshingano uko bikwiye.
Ikinyamakauru BBC cyatangaje ko nubwo nta makuru arambuye ku bihano bashobora guhabwa, ariko icyo gihugu kizwiho amategeko akakaye no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.