Ubufaransa: Perezida Emmanuel Macron yatangiye uruzinduko muri Aziya y’Amajyepfo
Uru ruzinduko rwatangiriye mu gihugu cy’u Vietnam, rukazakomereza muri Indoneziya, mbere y’uko asoza yitabiriye inama ya Shangri-La i Singapuru, imwe mu nama zikomeye ku mutekano muri ako karere.
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye uruhererekane rw’uruzinduko muri Aziya y’Amajyepfo kuri iki Cyumweru. Uru ruzinduko rwatangiriye mu gihugu cy’u Vietnam, rukazakomereza muri Indoneziya, biteganyijwe ko azanageza ijambo rifungura inama ya Shangri- i Singapuru, imwe mu nama zikomeye ku mutekano muri ako karere.
Mu butumwa bwe, Perezida Macron yitezweho kugaragaza uburyo Ubufaransa n’u Burayi bishobora kuba abahanzweho icyizere mu gihe Afurika y’Epfo irimo guhura n’ingaruka z’intambara y’ubucuruzi iri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Chine, ndetse no gukomeza kugaragaza uruhare rw’Ubufaransa mu mutekano w’akarere, mu gihe i Burayi hakomeje ihungabana ritewe n’intambara yo muri Ukraine.
I Hanoï: Imishinga myinshi irimo na TGV
Intambwe ya mbere y’uru rugendo izaba i Hanoï, biteganyijwe ko hazasinywa amasezerano menshi y’ubufatanye. Harimo n'icyizere cy’uko haboneka amasezerano manini ku mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi yihuta (TGV), uhuza umujyi wa Hanoï n’uwa Hô Chi Minh uri mu majyepfo y’igihugu.
I Jakarta: Ubufatanye mu bya gisirikare n’ingufu z’amashanyarazi
Nyuma y’u Vietnam, Perezida Macron azakomereza muri Indoneziya, aho azahura na Perezida mushya w’icyo gihugu Prabowo Subianto. Hazaganirwa uburyo hashyirwa imbaraga mu mushinga w'ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mbaraga za nikereyeli (nucléaire civil), ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare, aho Indoneziya iherutse kugura indege 42 zo mu bwoko bwa Rafale zikorerwa mu Bufaransa. Macron bizamubera umwanya mwiza wo gusaba icyo gihugu gukomeza gukora muri ubwo bucuruzi bw'i ndege, nubwo Pakistan iherutse gutangaza ko yazirashe rugikubita mu makimbirane aherutse kubahuza n’u Buhinde.
I Singapuru: Ubutumwa bwihariye ku Burayi n’intambara yo muri Ukraine
Mu cyiciro cya nyuma cy’uruzinduko, Macron azagera muri Singapuru, aho azaba umuyobozi wa mbere w’Uburayi watumiwe ngo atangire inama ya Shangri, ihuza abaminisitiri b’ingabo bo mu karere. Azahabwa umwanya w' ijambo rifungura inama, akazasobanura uko Uburayi bwiteguye kwisuganya mu bijyanye n’ubwirinzi, no kugaragaza uko bwiteguye gukomeza gufasha Ukraine mu ntambara ikomeje.