Ubufaransa: Perezida Emmanuel Macron yatangiye uruzinduko muri Aziya y’Amajyepfo

Uru ruzinduko rwatangiriye mu gihugu cy’u Vietnam, rukazakomereza muri Indoneziya, mbere y’uko asoza yitabiriye inama ya Shangri-La i Singapuru, imwe mu nama zikomeye ku mutekano muri ako karere.

May 25, 2025 - 14:46
 0

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye uruhererekane rw’uruzinduko muri Aziya y’Amajyepfo kuri iki Cyumweru. Uru ruzinduko rwatangiriye mu gihugu cy’u Vietnam, rukazakomereza muri Indoneziya, biteganyijwe  ko  azanageza  ijambo rifungura   inama ya Shangri- i Singapuru, imwe mu nama zikomeye ku mutekano muri ako karere.

Mu butumwa bwe, Perezida Macron yitezweho kugaragaza uburyo Ubufaransa n’u Burayi bishobora kuba abahanzweho icyizere mu gihe Afurika y’Epfo irimo guhura n’ingaruka z’intambara y’ubucuruzi iri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Chine, ndetse no gukomeza kugaragaza uruhare rw’Ubufaransa mu mutekano w’akarere, mu gihe i Burayi hakomeje ihungabana ritewe n’intambara yo muri Ukraine.

I Hanoï: Imishinga myinshi irimo na TGV

Intambwe ya mbere y’uru rugendo izaba i Hanoï,  biteganyijwe ko hazasinywa amasezerano menshi y’ubufatanye. Harimo n'icyizere cy’uko haboneka amasezerano manini ku mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi yihuta (TGV), uhuza umujyi wa Hanoï n’uwa Hô Chi Minh uri mu majyepfo y’igihugu.

I Jakarta: Ubufatanye mu bya gisirikare n’ingufu z’amashanyarazi

Nyuma y’u Vietnam, Perezida Macron azakomereza muri Indoneziya, aho azahura na Perezida mushya w’icyo gihugu Prabowo Subianto. Hazaganirwa  uburyo  hashyirwa  imbaraga  mu mushinga  w'ingufu z’amashanyarazi zikomoka  ku mbaraga za  nikereyeli  (nucléaire civil), ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare, aho Indoneziya iherutse kugura indege 42 zo mu bwoko bwa Rafale zikorerwa mu Bufaransa. Macron  bizamubera  umwanya  mwiza  wo gusaba   icyo gihugu gukomeza gukora  muri ubwo bucuruzi  bw'i ndege, nubwo Pakistan iherutse gutangaza ko   yazirashe  rugikubita   mu makimbirane aherutse kubahuza  n’u Buhinde.

I Singapuru: Ubutumwa bwihariye ku Burayi n’intambara yo muri Ukraine

Mu cyiciro cya nyuma cy’uruzinduko, Macron azagera muri Singapuru, aho azaba umuyobozi wa mbere w’Uburayi watumiwe ngo atangire inama ya Shangri, ihuza abaminisitiri b’ingabo bo mu karere. Azahabwa umwanya w' ijambo rifungura  inama,  akazasobanura uko Uburayi bwiteguye kwisuganya mu bijyanye n’ubwirinzi, no kugaragaza uko bwiteguye gukomeza gufasha Ukraine mu ntambara ikomeje.