Nduhungirehe ari i Doha mu biganiro byagarutse no ku mubano w’u Rwanda na RDC

Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim al-Thani yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ku bufatanye bw’ibihugu byombi, banagaruka ku bibazo by’umubano umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Jun 1, 2025 - 15:25
 0

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar ku wa 1 Kamena 2025, rigaragaza ko impande zombi zaganiriye ku ngingo zinyuranye z’ubufatanye n’uburyo bwakongerwamo imbaraga.

Banaganiriye ku bikorwa bigamije gukemura ikibazo cy’umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda.

Ku wa 18 Werurwe 2025, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi bemeranya ku gushyiraho umusingi wo kubakiraho mu gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, byahujwe.

Nyuma kandi hakurikiyeho ibiganiro byahurije i Doha, Leta ya RDC na AFC/M23 hagamijwe gushaka uko intambara mu Burasirazuba bwa RDC yahita ihagarara, hakaboneka amahoro arambye.

Ibiganiro bya Doha byafunguye inzira ku bya Washington byamenyekanye ku wa 25 Mata 2025 hasinywa amasezerano agena “amahame y’ibanze mu miyoborere, umutekano n’ibijyanye n’ubukungu”.

Amerika iherutse gutangaza ko umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC wamaze gutegurwa, igisigaye ari uko impande zombi ziwemeranyaho ubundi zigashyira umukono ku masezarano.

Amasezerano y’amahoro ategerejwe gusinyirwa i Washington azaba ari mu murongo w’ibiganiro byahurije u Rwanda na RDC i Doha muri Qatar muri Werurwe 2025 ndetse n’ibyakomeje guhuriza abahagarariye RDC n’ihuriro AFC/M23 muri iki gihugu.

Qatar imaze kuba umuhuza mu makimbirane menshi ku Isi. Aheruka ni aho iri gukorana na Misiri na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gushakira umuti intambara imaze imyaka hagati ya Israel na Hamas muri Gaza.

Ku rundi ruhande ariko u Rwanda na Qatar bifite ubufatanye mu ngeri nyinshi kuko ku wa 12 Gashyantare 2025, hasinywe imbanzirizamushinga iteganya guriraho visa abaturage b’ibihugu byombi.

Impande zombi kandi zifitanye ubufatanye mu rwego rw’umutekano. Mu Ukwakira 2024 Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.

Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.

Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali cyubakwa mu Bugesera, biteganyijwe ko icyiciro cyacyo cya kabiri kizuzura mu 2032 gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 14 ku mwaka.