Ukraine: Uburusiya bw'agabye igitero cy'indege za Drones kuri Kiev .
Uburusiya bw'agabye igitero cy'indege zitagira abapilote mu murwamukuru wa Ukraine i Kiev ,bugamije gutwika no kwangiza ububiko bw'ibikoresho bya Gisirikari ndetse n'ibindi byifashishwa mu bwirinzi ,buvuga ko Ukraine yabihawe na Leta z'unze ubumwe z'Amerika.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, umujyi wa Kiev arinawo murwa mukuru wa Ukraine, wagabweho igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) cyakozwe n’igihugu cy'Uburusiya . Iki gitero ni kimwe mu bikomeye byibasiye uyu mujyi mu mezi ashize, aho igihugu cy'Uburusiya cyatangaje ko cyari kigamije kwangiza inganda zikora ibikoresho bya gisirikare n’imyanya irimo sisteme z’ubwirinzi bw’indege za Patriot, zituruka muri Amerika.
Ministeri y’ingabo y'Uburusiya yatangaje ko ibyo bitero byibasiye amasosiyete akora ibikoresho bya gisirikare (complexe militaro-industriel) hamwe n’ahashyizwe ibikoresho byo kurinda ikirere bya Ukraine. Nubwo Ukraine ivuga ko yaburijemo byinshi muribyo ,birimo izo drones, gusa ingaruka z’iki gitero ntiziri kuvugwaho rumwe.
Ihererekanywa ry'imfungwa waba ari umuti kuva intambara yatangira!?
Mu gihe ibyo bitero byabaga, humvikanye indi nkuru y'uko kumpandi zombi harimo kuba igikorwa cyo guhererekanya imfungwa z'intambarai. Ni ihererekanya ribaye irya mbere kuva iyi ntambara yatangira mu 2022.
Ibi bihugu byombi byemeje ko basubiranye abasilikare n’abasivili bari barafashwe ku mpande zombi mu mirwano. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yagaragaje ibyishimo n’icyubahiro aha abasirikare be basubijwe, anashimira inzego zose zagize uruhare muri ibi bikorwa.
Nubwo hatatangajwe umubare nyawo w’abafashwe n’abasubijwe buri gihugu , ibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga ko ari abantu bagera mu magana, harimo abagore n’abaganga .
Ibibazo birakomeje nubwo hashimwe iyi ntambwe .
Nubwo iri hererekanya ry’imfungwa rishobora kuba ikimenyetso cy’uko hari intambwe itewe mu biganiro hagati y’impande zombi, ibikorwa bya gisirikare ntibirahagarara. Gusa, guhana imfungwa byashimwe na benshi barimo n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Croix-Rouge.
Imiterere y’intambara muri iki gihe
Iyi ntambara imaze imyaka irenga itatu ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi, gusenya imijyi no gutuma abaturage benshi bigajemo abana n'abagore bakomeza kuba mu buhunzi babarirwa muri miliyoni. Ukraine ikomeje gusaba inkunga mu bikoresho bya gisirikare no mu by’ubukungu mu gihe Uburusiya bwo bukomeje kugaba ibitero byo kugerageza kwigarurira ibice byinshi mu burasirazuba bwa Ukraine.