Ukraine: Uburusiya bw'agabye igitero cy'indege za Drones kuri Kiev .

Uburusiya bw'agabye igitero cy'indege zitagira abapilote mu murwamukuru wa Ukraine i Kiev ,bugamije gutwika no kwangiza ububiko bw'ibikoresho bya Gisirikari ndetse n'ibindi byifashishwa mu bwirinzi ,buvuga ko Ukraine yabihawe na Leta z'unze ubumwe z'Amerika.

May 24, 2025 - 16:47
May 24, 2025 - 16:48
 0
Ukraine: Uburusiya  bw'agabye  igitero cy'indege  za Drones    kuri Kiev .
Aharashwe na Drone z'Uburusiya muri Kiev
Ukraine: Uburusiya  bw'agabye  igitero cy'indege  za Drones    kuri Kiev .

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, umujyi wa Kiev arinawo  murwa mukuru wa Ukraine, wagabweho  igitero  cy’indege zitagira abapilote (drones) cyakozwe n’igihugu cy'Uburusiya . Iki gitero ni kimwe mu bikomeye   byibasiye uyu mujyi mu mezi ashize, aho igihugu cy'Uburusiya   cyatangaje ko cyari kigamije kwangiza   inganda zikora ibikoresho bya gisirikare n’imyanya irimo sisteme z’ubwirinzi bw’indege za Patriot, zituruka muri Amerika.

Ministeri y’ingabo y'Uburusiya   yatangaje ko ibyo bitero byibasiye amasosiyete akora ibikoresho bya gisirikare (complexe militaro-industriel) hamwe n’ahashyizwe ibikoresho byo kurinda ikirere bya Ukraine. Nubwo Ukraine ivuga ko yaburijemo   byinshi muribyo ,birimo  izo drones, gusa  ingaruka    z’iki gitero  ntiziri kuvugwaho rumwe.

Ihererekanywa  ry'imfungwa  waba ari umuti  kuva intambara yatangira!?

Mu gihe ibyo bitero byabaga, humvikanye   indi nkuru  y'uko kumpandi zombi  harimo kuba igikorwa  cyo  guhererekanya  imfungwa  z'intambarai. Ni  ihererekanya   ribaye   irya mbere   kuva iyi ntambara yatangira mu 2022.

Ibi bihugu byombi byemeje ko basubiranye abasilikare n’abasivili bari barafashwe  ku  mpande zombi mu mirwano. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yagaragaje ibyishimo n’icyubahiro aha abasirikare be basubijwe, anashimira inzego zose zagize uruhare muri ibi bikorwa. 

Nubwo hatatangajwe umubare nyawo w’abafashwe n’abasubijwe  buri gihugu , ibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga ko ari abantu   bagera mu magana, harimo  abagore n’abaganga .

Ibibazo birakomeje nubwo hashimwe iyi ntambwe .

Nubwo iri hererekanya ry’imfungwa   rishobora kuba ikimenyetso cy’uko hari  intambwe  itewe   mu  biganiro  hagati y’impande zombi, ibikorwa bya gisirikare ntibirahagarara. Gusa, guhana imfungwa  byashimwe    na benshi barimo n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Croix-Rouge.

Imiterere y’intambara muri iki gihe

Iyi ntambara imaze imyaka irenga itatu ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi, gusenya imijyi no gutuma  abaturage  benshi bigajemo abana n'abagore  bakomeza  kuba  mu buhunzi babarirwa  muri  miliyoni. Ukraine ikomeje gusaba inkunga mu bikoresho bya gisirikare no mu by’ubukungu mu gihe Uburusiya   bwo  bukomeje kugaba ibitero byo kugerageza kwigarurira ibice byinshi mu burasirazuba bwa Ukraine.

Icyifuzo cya bamwe ni uko ibi bikorwa by’ubutabazi n’ihererekanya ry’imfungwa byaba intangiriro y’ibiganiro byo kurangiza iyi ntambara, ariko kugeza ubu, nta ntambwe igaragara iragerwaho mu nzira y’amahoro arambye.