Umwiyahuzi witurikirizaho igisasu yiciwe mu gitero ku munsi w'abahowe Imana bo muri Uganda
Abantu babiri igisirikare cya Uganda kivuga ko ari "abakora iterabwoba bitwaje intwaro" biciwe mu murwa mukuru Kampala, mu gihe ku wa kabiri icyo gihugu cyibukaga umunsi mukuru w'abakirisitu bahowe Imana (abamaritiri) bapfuye mu kinyejana cya 19. Umuvugizi w'igisirikare cya Uganda, Koloneli (Col) Chris Magezi, yavuze ko itsinda rirwanya iterabwoba "ryatahuye rinica" abo babiri, umwe muri bo akaba yari umwiyahuzi witurikirizaho igisasu w'umugore, mu gace gatuwe n'abifite kitwa Munyonyo ko mu nkengero ya Kampala. Byabereye hafi y'urwibutso rw'abahowe Imana rw'i Munyonyo rwa Kiliziya Gatolika, aho itsinda ry'abantu bari bateraniye kugira ngo basenge, nkuko ibitangazamakuru byo muri Uganda byabitangaje. Amakuru yo muri ibyo bitangazamakuru yanakomoje ku giturika, uwabibonye abwira ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda ko icyo giturika cyumvikanye ubwo abo bantu babiri bari bageze hafi ya kiliziya bari kuri moto.
Umuvugizi w'ingabo za Uganda ntiyemeje ko habaye icyo giturika ariko yongeyeho ko abategetsi "bari maso ku kigero cyo hejuru".
Col Magezi yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko umwe mu bishwe ari "umwiyahuzi witurikirizaho igisasu wari ufite ibiturika bifite imbaraga".
Amashusho yatangajwe na televiziyo NBS yo muri Uganda yagaragaje abashinzwe umutekano n'abashinzwe ubugenzacyaha bari aho byabereye, bahashyize uruzitiro.
Col Magezi yabwiye Reuters ko byemezwa ko abo bantu babiri bafitanye isano n'umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ukorana n'umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS).
Umutwe wa ADF nta cyo wari watangaza.
Uganda imaze igihe kirekire iri ku nkeke ziterwa n'uwo mutwe.
Mu mwaka ushize, igisirikare cyaburiye abaturage ko ADF yateganyaga kugaba igitero ahantu ho gusengera, ahantu hahurira abantu benshi, mu mashuri no mu mijyi.
Mu mwaka wa 2023, umutwe wa ADF washinjwe kugaba igitero cyiciwemo abantu ku ishuri ryo muri Uganda, cyiciwemo abanyeshuri hafi 40.
Umunsi mukuru w'abahowe Imana bo muri Uganda, rumwe mu ngendo nyobokamana zikomeye cyane muri Afurika, buri mwaka ku itariki ya 3 Kamena (6) witabirwa n'abakirisitu babarirwa muri za miliyoni, mu guha icyubahiro abantu 45, bari barimo abanyagatolika 22 n'abangilikani 23.
Bishwe hagati y'umwaka wa 1885 n'umwaka wa 1887, ku mategeko yatanzwe na Kabaka (bivuze Umwami mu rurimi rwa Luganda rwo muri Uganda) Mwanga II w'ubwami bwa Buganda, kubera kwanga kwihakana ukwemera kwabo.
Uwo mwami yabasabaga ko basubira ku idini gakondo ariko barabyanga, bashinjwa kumusuzugura, nuko bibaviramo kwicwa batwitswe.