"Igihe kirageze ngo ubu bwicanyi buhagarare": Abanya-Ukraine bafite impungenge nyuma y’ibitero by’indege za drone z'Uburusiya

Volodymyr Zelensky yamaganye "ukudahanwa" kwa Moscow nyuma y'amajoro atatu y'ibitero bikomeye by’indege za drone z'Uburusiya ku gihugu cya Ukraine.

May 27, 2025 - 10:10
May 27, 2025 - 10:12
 0

Mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Gicurasi, Igihugu  cy'Uburusiya   cyagabye    ibitero bikomeye kurusha ibindi byose byabaye kuva intambara yatangira, aho cyohereje indege 355 za drone n’ibisasu icyenda byo mu bwoko  bwa  cruise, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo zo  mukirere za Ukraine.

I Kiev, umurwa mukuru, impuruza z'ibisasu  byagabwe  zaramukiye mu  baturage mu gihe cy'amasaha atandatu. Umujyi wa Kiev n’uturere tuwukikije byibasiwe n’ibitero by’inkubi bihuriweho n’indege za drone n’ibisasu  bikomeye. Abaturage bakomeje gutanga impuruza  ku buzima  bwabo buri mu kaga.

Ubuhamya bw’abaturage

Andrii, utuye mu nyubako imwe yo mu nkengero za Kiev hamwe n’umuryango we, avuga ko bamaze igihe kinini baryama mu muryango (couloir) aho baba batekanye kurusha mu byumba, kubera ubwoba bw’ibisasu. Avuga ati:
"Iminsi itatu ishize ibitero byari bikaze cyane. Imana ishimwe ko tugihumeka . Ariko   biragenda birushaho  kuba  bibi cyane,kuko ntabushobozi  bwo  guhagarika  ibi bisasu  buhari . Muri iyi minsi, abantu benshi baragenda bihisha mu bice byo hasi (sous-sol), kuko ibitero birakaze… Abantu bafite ubwoba."

N’ubwo nta bantu bapfuye mu ijoro ryahise muri Kiev nk’uko ubuyobozi bubitangaza, hagaragaye ibyangiritse byinshi birimo inzu zigerera kuri 18 zasenyutse mu burengerazuba bw’umurwa mukuru.

Andrii aranashimangira ko abantu batangiye kunanirwa, ndetse bamwe bagasaba ko intambara yahagarara n’ubwo byasaba kwemera ko hari ubutaka bwabo Uburusiya  bwakwigarurira:
"Igihe kirageze ngo iyi ntambara ihagarare. Ntabwo dukeneye guha  Uburusiya  izi ntara  zose, ariko ni ukuri, tudafashijwe n’ibikoresho, amasasu n’ingufu z’abasirikare, ntidushobora kongera kubyigarurira."

Odessa nayo ntiyabashije  kurokoka ibi bitero

Mu majyepfo ya Ukraine, mu mujyi wa Odessa, ibitero bya drone byasize umuyonga  mu  baturage, nk’uko bivugwa na David Carbonel, Umufaransa utuye muri uwo mujyi.

"Mu by’ukuri, birasa n’aho Uburusiya   buri gukoresha ibikoresho byose bufite. Ni amajoro abarirwa  hagati y’amasaha ane na atandatu . Drone ziri kuguruka hejuru cyane, bigatuma bigorana kuzirasa. Umujyi uragenda usenyuka gahoro gahoro, kandi abantu baragenda babura ubuzima,"  David.

Akomeza agira ati:
"Odessa ni umujyi w’abantu hafi miliyoni. Ntituzi abantu bose  bamaze  guhitanwa  n'ibi bitero, ariko uko ibitero byiyongera niko bihitana  ubuzima  bw'abatabarika. Icyo gihe ubwoba burushaho kwiyongera. Yego dufite ubutwari, ariko turacyakunda ubuzima."

Yongeraho ko nubwo akababaro ari  kose , abatuye Odessa bakomeje kwihagararaho:
"Odessa ni umujyi ugwizwe  n'abantu  bakunda  gutebya . N’ubwo duhangayitse, turagerageza gukomeza ubuzima. Iyo twumvise ko hari ahapfuye ahantu runaka, turababara, ariko nyuma yaho tugerageza kongera kwiyubaka. Ni yo mpamvu bavuga ko Abanya-Ukraine ari abantu b’indashyikirwa mu kwihangana."

N’ubwo intambara ikomeje, abaturage ba Ukraine, haba i Kiev cyangwa i Odessa, bagaragaza ubushake bwo gukomeza kubaho no kurinda ubuzima, n’ubwo ubushobozi bw’amadini, ingabo n’abaturage bugarijwe n’ibura ry’ibikoresho n’umutekano. Impamvu yo guhagarika iyi ntambara iravugwa cyane mu baturage, barimo n’abemera ko icy'ingenzi ubu ari ukurokoka.