"Igihe kirageze ngo ubu bwicanyi buhagarare": Abanya-Ukraine bafite impungenge nyuma y’ibitero by’indege za drone z'Uburusiya
Volodymyr Zelensky yamaganye "ukudahanwa" kwa Moscow nyuma y'amajoro atatu y'ibitero bikomeye by’indege za drone z'Uburusiya ku gihugu cya Ukraine.
Mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Gicurasi, Igihugu cy'Uburusiya cyagabye ibitero bikomeye kurusha ibindi byose byabaye kuva intambara yatangira, aho cyohereje indege 355 za drone n’ibisasu icyenda byo mu bwoko bwa cruise, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo zo mukirere za Ukraine.
I Kiev, umurwa mukuru, impuruza z'ibisasu byagabwe zaramukiye mu baturage mu gihe cy'amasaha atandatu. Umujyi wa Kiev n’uturere tuwukikije byibasiwe n’ibitero by’inkubi bihuriweho n’indege za drone n’ibisasu bikomeye. Abaturage bakomeje gutanga impuruza ku buzima bwabo buri mu kaga.
Ubuhamya bw’abaturage
Andrii, utuye mu nyubako imwe yo mu nkengero za Kiev hamwe n’umuryango we, avuga ko bamaze igihe kinini baryama mu muryango (couloir) aho baba batekanye kurusha mu byumba, kubera ubwoba bw’ibisasu. Avuga ati:
"Iminsi itatu ishize ibitero byari bikaze cyane. Imana ishimwe ko tugihumeka . Ariko biragenda birushaho kuba bibi cyane,kuko ntabushobozi bwo guhagarika ibi bisasu buhari . Muri iyi minsi, abantu benshi baragenda bihisha mu bice byo hasi (sous-sol), kuko ibitero birakaze… Abantu bafite ubwoba."
N’ubwo nta bantu bapfuye mu ijoro ryahise muri Kiev nk’uko ubuyobozi bubitangaza, hagaragaye ibyangiritse byinshi birimo inzu zigerera kuri 18 zasenyutse mu burengerazuba bw’umurwa mukuru.
Andrii aranashimangira ko abantu batangiye kunanirwa, ndetse bamwe bagasaba ko intambara yahagarara n’ubwo byasaba kwemera ko hari ubutaka bwabo Uburusiya bwakwigarurira:
"Igihe kirageze ngo iyi ntambara ihagarare. Ntabwo dukeneye guha Uburusiya izi ntara zose, ariko ni ukuri, tudafashijwe n’ibikoresho, amasasu n’ingufu z’abasirikare, ntidushobora kongera kubyigarurira."
Odessa nayo ntiyabashije kurokoka ibi bitero
Mu majyepfo ya Ukraine, mu mujyi wa Odessa, ibitero bya drone byasize umuyonga mu baturage, nk’uko bivugwa na David Carbonel, Umufaransa utuye muri uwo mujyi.
"Mu by’ukuri, birasa n’aho Uburusiya buri gukoresha ibikoresho byose bufite. Ni amajoro abarirwa hagati y’amasaha ane na atandatu . Drone ziri kuguruka hejuru cyane, bigatuma bigorana kuzirasa. Umujyi uragenda usenyuka gahoro gahoro, kandi abantu baragenda babura ubuzima," David.
Akomeza agira ati:
"Odessa ni umujyi w’abantu hafi miliyoni. Ntituzi abantu bose bamaze guhitanwa n'ibi bitero, ariko uko ibitero byiyongera niko bihitana ubuzima bw'abatabarika. Icyo gihe ubwoba burushaho kwiyongera. Yego dufite ubutwari, ariko turacyakunda ubuzima."
Yongeraho ko nubwo akababaro ari kose , abatuye Odessa bakomeje kwihagararaho:
"Odessa ni umujyi ugwizwe n'abantu bakunda gutebya . N’ubwo duhangayitse, turagerageza gukomeza ubuzima. Iyo twumvise ko hari ahapfuye ahantu runaka, turababara, ariko nyuma yaho tugerageza kongera kwiyubaka. Ni yo mpamvu bavuga ko Abanya-Ukraine ari abantu b’indashyikirwa mu kwihangana."
N’ubwo intambara ikomeje, abaturage ba Ukraine, haba i Kiev cyangwa i Odessa, bagaragaza ubushake bwo gukomeza kubaho no kurinda ubuzima, n’ubwo ubushobozi bw’amadini, ingabo n’abaturage bugarijwe n’ibura ry’ibikoresho n’umutekano. Impamvu yo guhagarika iyi ntambara iravugwa cyane mu baturage, barimo n’abemera ko icy'ingenzi ubu ari ukurokoka.
Related Posts
RDC: Abasivile n’impunzi z’Abarundi barimo kwinjizwa mu...
Editor May 25, 2025 0