RDC: Abasivile n’impunzi z’Abarundi barimo kwinjizwa mu barwanyi ba Wazalendo – Intandaro y’umutekano muke
Nubwo Leta y’u Burundi yemeza ko ishyigikiye ibikorwa byo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amakuru aturukayo agaragaza ikinyuranyo cy'ukuri.
Uretse abasirikare 10,000 boherejwe n'igihugu cy'Uburundi ku mugaragaro, hari ibimenyetso by’uko hari abasivile, impunzi n’abahoze ari abarwanyi b’Abarundi binjizwa mu mutwe wa Wazalendo, ibyo bikaba byongera impungenge ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga binini (Grands Lacs).
Uyu mutwe wa Wazalendo, uzwiho kuba imwe muturufu ya Tshisekedi muguha intebe ubwicanyi bukomeje kugaragara hirya no hino mugihugu. Uyu mutwe ukomeje kwinjizamo abantu bashya cyane cyane mu duce twa Uvira, Kiliba, Kasenga, Kavimvira, Kilibula na Kawizi.
Abasore barimo gusezera ku mirimo yabo ya buri munsi yari ibatunze bakerekeza muri Wazalendo!
Bamwe mu rubyiruko rw’Abarundi rwari rusanzwe mu buhinzi, ubucuruzi buto, gutwara moto no kogosha, barimo kureka ibyo bakoraga bakiyemeza kujya ku rugamba. Abo barwanyi bashya bavuga ko bizeye kuzabona ubuzima bwiza n’igihembo cya gisirikare nyuma y’intambara.
"Twizeye ko nyuma y’intambara, Leta ya Congo izaduhemba nk’abasirikare bayo," — nk’uko byatangajwe n’umwe mu barwanyi bashya i Kiliba.
Ibi bikorwa byagaragaye cyane no mu nkambi z’impunzi nka Mulongwe, Lusenda ndetse no mu kigo cy’agateganyo cya Sange, aho bamwe mu bahatuye batangiye kugaragara bari mu mitwe yitwaje intwaro.
Umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi (CNR) ukorera i Baraka avuga ko ikibazo kibakomereye aricyo kutabona ubutabazi bw'ibanze , kuko impunzi zimaze amezi arenga atanu nta nkunga n’imwe zibona.
"Bamwe barinjira mu mitwe yitwaje intwaro kubera kubura uko babaho. Ariko ntibabifitiye uburenganzira, kandi si inshingano zabo," — CNR.
Imbonerakure na FDNB: Indi nkunga y’u Burundi idasobanutse
Amakuru yizewe y’abashinzwe umutekano mu karere yemeza ko uretse abasirikare basanzwe ba FDNB, hari n’ab’Imbonerakure — urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi — nabo bari ku butaka bwa RDC, bafatanya mu bikorwa bya gisirikare.
Izi ngabo zifatanya n’iza Congo mu kurwanya inyeshyamba za M23 n’indi mitwe myinshi mu ntara za Sud-Kivu na Nord-Kivu. Gusa, bamwe mu banyapolitiki, abashakashatsi n’imiryango ya sosiyete sivile bibaza niba ayo mahuriro y’imitwe adashobora kuvamo ubwicanyi, ubujura n’ibindi byaha ndengakamere.
"Hari ibyago byinshi ko aba barwanyi b’abanyamahanga bashobora kwibasira abasivile," — Umusesenguzi mu by’umutekano w’akarere.
"Wazalendo nyabo" n’abiyitirira ugukunda igihugu
Mu gihe Kinshasa ikomeje gushyigikira imitwe myinshi idashoboye kuyigenzura, hari ubwoba ko bamwe mu biyita Wazalendo bashobora kuba barimo gukora ubugizi bwa nabi bitwikiriye ugushyikirwa nk'abarwanashyaka bo gukunda igihugu.
Uburyo ibintu bihagaze ubu, bishobora gukoma mu nkokora amahirwe y’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC, akarere kamaze imyaka myinshi mu makimbirane adashira.