Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye igikombe cya UEFA Champions League 2025
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye Paris Saint-Germain FC yo mu gihugu cy’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Champions League cya 2025 itsinze ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani 5-0.
ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, Umukuru w’Igihugu yavuze ko PSG yakinnye umukino mwiza washimishije abafana n’abafatanyabikorwa.
Yagize ati: “Mwakoze PSG, mbega umukino, kuwureba biranejeje! Mwateye ishema abafana n’abafatanyabikorwa.”
Ikipe yo mu Bufaransa, Paris Saint-Germain FC, isanzwe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.
Kuva amasezerano y’u Rwanda na PSG yasinywa, abafana babarirwa muri za miliyoni bo ku Isi yose, bamenye byisumbuyeho u Rwanda binyuze mu nkuru, mu buryo rugaragara mu itangazamakuru n’ibindi.
Binyuze muri aya masezerano, abana 400 babashije guhabwa imyitozo y’umupira w’amaguru binyuze mu ishuri ryashinzwe na PSG mu Rwanda, PSG Academy Rwanda.
Mu 2022, Ikipe y’Abatarengeje imyaka 13 yo mu Rwanda, yegukanye irushanwa ry’amakipe ya PSG ku Isi, ibintu bigaragaza ko mu Rwanda hari impano mu mupira w’amaguru.
Binyuze mu masezerano u Rwanda rufitanye na PSG, bizatuma u Rwanda rukomeza kugaragariza Isi ko ari igicumbi mu bukerarugendo.