Perezida Macron yagaramye ibyurushyi ‘yakubiswe’ n’umugore we
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yahakanye ibihuha byatewe n’amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore we, Brigitte Macron, asa n’umusunika mu maso ubwo barimo gusohoka mu ndege bageze muri Vietnam, aho batangiriye uruzinduko mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Aziya.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Hanoi ku wa Mbere, Macron ubwe yagarutse kuri ayo mashusho, agira ati: “Ni amashusho agaragaza ndi kuganira no gukina n’umugore wanjye, none abantu bayahinduye nk’aho ari impanuka y’isi yose. Bagiye banatangira kwihimbira impamvu n’inyito zitandukanye.”
Macron yemeye ko amashusho ari ukuri, ariko anenga uburyo yakoreshejwe nabi n’abantu bayayobya.
Ati “Ni amashusho y’ukuri. Yego, rimwe na rimwe hari abayahindura, ariko nanone hari abashaka kuyashyiramo ibisobanuro bitari byo, bishingiye ku mpamvu zabo bwite.”
Muri ayo mashusho, Macron abanza kugaragara ku muryango w’indege itangiye gufungura. Nyuma y’ako kanya gato, amaboko yombi ya Brigitte akamugeraho amukoraho mu maso bisa n’aho amukubise urushyi cyangwa amusunitse.
Macron agaragara nk’uwatunguwe gato, ariko ahita agarura isura ye isanzwe, akaramukanya n’abanyamakuru bari hanze. Bakomeje kumanuka ingazi z’indege, Macron ahereza Brigitte ukuboko, ariko ntiyakwakira, ahubwo ahitamo gufata ku gice cy’inkingi y’ingazi.
Ibiro bya Perezida Élysée byabanje guhakana ibyabaye, ariko nyuma bisohora itangazo rigabanya uburemere bw’icyo gikorwa.
Amakuru aturuka ku gitangazamakuru cy’abafaransa BFM TV, yavugaga ko icyo gikorwa cyari “ugutongana kw’abashakanye mu buryo bw’urukundo”.
Umwe mu bayobozi b’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Élysée, yabwiye CNN ati “Ni akanya gato, ubwo baganiraga mu buryo bwo gusabana mbere y’uko urugendo rutangira. Ibyo byari bihagije kugira ngo abakwirakwiza ibihuha babishingireho. Hari abari bategereje akantu gato ngo bahimbe ibindi byinshi.”
By’umwihariko, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashyigikiye u Burusiya nibo babaye aba mbere mu gutoba ibyo bikorwa, babihindura igisasu cya politike.
Perezida Macron akunze kugaragara ku isonga mu gusaba Ubumwe bw’u Burayi kugira uruhare rufatika mu kurinda Ukraine, nyuma y’uko u Burusiya buyitangijeho intambara mu 2022.
Ibyabereye i Hanoi bije bikurikiye ibindi bivugwa kuri Macron mu buryo bw’ibihuha.
Muri uku kwezi kwa Gicurasi, Ibiro bya Perezida byahakanye inkuru y’ibinyoma yavugaga ko Macron yakoresheje ikiyobyabwenge cya cocaine mu rugendo rwa gari ya moshi (train) barimo ajya i Kyiv ari kumwe na Chancelier w’u Budage Friedrich Merz ndetse na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer.
Iyo nkuru, yasakajwe cyane n’abakoresha imbuga bashyigikiye u Burusiya, yavugaga ko Macron yateruye urupapuro rwarimo cocaine.
Élysée yahise isubiza ishyira kuri internet ifoto ifite inyandiko igira iti: “Ni agatambaro. Gakoreshwa mu kwihanagura… Iyo ubumwe bw’u Burayi bubaye ikibazo, amakuru y’ibihuha ahindura agatambaro umuti w’ibiyobyabwenge.”
Umuvugizi w’Ububanyi n’amahanga bwa Kremlin, Maria Zakharova, nawe yatanze ibitekerezo byongereye umuriro ku nkuru, avuga ko ibyo ari ibimenyetso by’uburangare mu Burayi.
Abategetsi b’u Bufaransa babwiye itangazamakuru ko ibi byose ari igice cy’imbunda y’itangazamakuru rikoreshwa n’u Burusiya mu gusenya ubumwe bw’ibihugu by’Iburengerazuba, bigamije guhindura ibitekerezo ku ntambara yo muri Ukraine.