Sudani: Cholera iravuza ubuhuha, abarenga 172 bapfuye mu cyumweru kimwe
Minisiteri y’Ubuzima muri Sudani yatangaje ko iki gihugu cyugarijwe n’indwara ya cholera aho imaze guhitana abantu 172 mu gihe abandi 2,700 bayanduye mu cyumweru kimwe.
Ku wa 27 Gicurasi 2025 nibwo iyi Minisiteri yasohoye iri tangazo aho yagaragaje ko nibura 90% by’abagaragayeho iyi ndwara ya cholera batuye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Khartoum.
Impamvu Khartoum ari ho iyi ndwara ya cholera yiganje ni ukubera ibura ry’umuriro n’amazi rimaze ibyumweru, ahanini bitewe n’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) byoherejwe muri uyu mujyi bigizwemo uruhare n’inyeshyamba za ‘Rapid Support Force’ zihanganye n’ingabo za Leta ya Sudani kuva muri Mata 2023.
Cholera yakomeje kwiyongera cyane kuva iyi ntambara yatangira gufata umurego, ibikorwaremezo byinshi bikangizwa, cyane cyane ibifasha mu kugeza amazi mu baturage.