Macron na Prabowo mu rugamba rwo gushaka amahoro hagati ya Israel na Palestine

Muruzinduko amazemo iminsi muri Aziya ,Emmanuel Macron akomeje kwigarurira imikorere n'imikoranire n'ibi bihugu byigeze kureba ijisho ryiza Uburusiya.

May 28, 2025 - 13:24
May 28, 2025 - 13:25
 0

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ari mu ruzinduko i Jakarta, aho we na Perezida mushya wa Indonesia, Prabowo Subianto, bahuriye ku cyifuzo gishya cy’amahoro ku kibazo cya Israel na Palestine: gusaba impande zombi kwemerana nk’ibihugu byigenga.

Prabowo yatangaje ko Indonesia izanyurwa  nuko   Israel  yakwemera    Palestine nk'igihugu cyigenga "Igisubizo cya Leta ebyiri n’ubwisanzure bwa Palestine ni yo nzira rukumbi iganisha ku mahoro nyayo". Yongeyeho  ko Israel nayo igomba guhabwa uburenganzira nk’igihugu cyigenga.

Impamvu ya diplomasi ya Macron muri Aziya

Macron, yifuza gushimangira uruhare rw'Ubufaransa   mu mahoro y’Akarere k'iberungerazuba  ( Moyen-Orient), akaba yanatangaje  ko hateganyijwe   inama yiswe "conférence internationale" izabera i New York mu kwezi kwa Kamena iyobowe n'igihugu cy'Ubufaransa   n’Arabie Saoudite, yitwezweho   : "Gushyiraho  uburyo  bworoshya  urujya  n'uruza  bigamije   (feuille de route) bizageza  kunzira  y'amahoro   arambye."

Indonesia, nubwo itigeze igirana   umubano  wihariye   na Israel, yafashe iya mbere mu gutangaza ubutumwa bufite igisobanuro gikomeye, cyane cyane mu gihugu aho abaturage benshi bashyigikiye rubanda rwa Palestine, cyane cyane nyuma y’intambara ya Gaza.

Ubufatanye bw’ibihugu byombi buzarushaho kwiyongera

Nta cyemezo cyatangajwe kuri gahunda  yo gushakira    indege z’intambara za Rafale  umukiriya  nka  Indoneziya  nk'uko byari byabanje  gutangazwa  mbere  y'uruzinduko rwa  Macron , ibihugu byombi byemeye gukomeza gufatanya mu bya gisirikare, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (nk’umuringa na nikeli), ndetse n’umuco.

Indonesia yakoranye n’u Burusiya mu by’ingabo, ariko ubu ijisho  yaryerekeje   kubufaransa   nk’umufatanyabikorwa mushya. Perezida Prabowo azishyura  mugenzi  we  Emmanuel Macron  ubwo azagirira  uruzinduko  I  Paris muri Nyakanga nkumushyitsi w’icyubahiro mu birori by'umunsi mukuru  w'igihugu  cy'ubufaransa  tariki ya   14.Aziya irimo gutanga urugero rushya mu nzira y’amahoro n’ubufatanye hagati y’ibihugu bikomereye isi.