Macron na Prabowo mu rugamba rwo gushaka amahoro hagati ya Israel na Palestine
Muruzinduko amazemo iminsi muri Aziya ,Emmanuel Macron akomeje kwigarurira imikorere n'imikoranire n'ibi bihugu byigeze kureba ijisho ryiza Uburusiya.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ari mu ruzinduko i Jakarta, aho we na Perezida mushya wa Indonesia, Prabowo Subianto, bahuriye ku cyifuzo gishya cy’amahoro ku kibazo cya Israel na Palestine: gusaba impande zombi kwemerana nk’ibihugu byigenga.
Prabowo yatangaje ko Indonesia izanyurwa nuko Israel yakwemera Palestine nk'igihugu cyigenga "Igisubizo cya Leta ebyiri n’ubwisanzure bwa Palestine ni yo nzira rukumbi iganisha ku mahoro nyayo". Yongeyeho ko Israel nayo igomba guhabwa uburenganzira nk’igihugu cyigenga.
Impamvu ya diplomasi ya Macron muri Aziya
Macron, yifuza gushimangira uruhare rw'Ubufaransa mu mahoro y’Akarere k'iberungerazuba ( Moyen-Orient), akaba yanatangaje ko hateganyijwe inama yiswe "conférence internationale" izabera i New York mu kwezi kwa Kamena iyobowe n'igihugu cy'Ubufaransa n’Arabie Saoudite, yitwezweho : "Gushyiraho uburyo bworoshya urujya n'uruza bigamije (feuille de route) bizageza kunzira y'amahoro arambye."
Indonesia, nubwo itigeze igirana umubano wihariye na Israel, yafashe iya mbere mu gutangaza ubutumwa bufite igisobanuro gikomeye, cyane cyane mu gihugu aho abaturage benshi bashyigikiye rubanda rwa Palestine, cyane cyane nyuma y’intambara ya Gaza.
Ubufatanye bw’ibihugu byombi buzarushaho kwiyongera
Nta cyemezo cyatangajwe kuri gahunda yo gushakira indege z’intambara za Rafale umukiriya nka Indoneziya nk'uko byari byabanje gutangazwa mbere y'uruzinduko rwa Macron , ibihugu byombi byemeye gukomeza gufatanya mu bya gisirikare, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (nk’umuringa na nikeli), ndetse n’umuco.
Indonesia yakoranye n’u Burusiya mu by’ingabo, ariko ubu ijisho yaryerekeje kubufaransa nk’umufatanyabikorwa mushya. Perezida Prabowo azishyura mugenzi we Emmanuel Macron ubwo azagirira uruzinduko I Paris muri Nyakanga nk’umushyitsi w’icyubahiro mu birori by'umunsi mukuru w'igihugu cy'ubufaransa tariki ya 14.Aziya irimo gutanga urugero rushya mu nzira y’amahoro n’ubufatanye hagati y’ibihugu bikomereye isi.