Colorado: Ushyigikiye Palestine yakomerekeje abashyigikiye Isiraheli

Abantu umunani bakomerekeye mu gitero bagabweho n’uwari ushyigikiye Palestine, aho bari bateraniye mu myigaragambyo muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basaba ko Abanyayisiraheli bafashwe bugwate na Palestine barekurwa.

Jun 2, 2025 - 17:42
 0

Ku Cyumweru tariki ya 01 Kamena 2025, ni bwo ukekwaho icyo gitero yaje  abasanga aho bari bateraniye afite ibiturika avuga amagambo agira ati: ”Mureke Palestine”, ahita akomeretsa  umunani barimo n’abakomeretse bikabije.

Polisi yatangaje  ko abakomeretse bafite  imyaka iri hagati ya 52 na 88 mu gihe ukekwaho icyo gitero uzwi nka  Mohamed Sabry Soliman, afite imyaka 45.

Inzego z’iperereza  zatangarije ikinyamakuru BBC ko icyo gitero ari icy’iterabwoba kandi ubuyobozi buri gukora  iperereza kugira ngo hamenyekane icyari kigamijwe n’uko yageze aho hantu.

Amashusho y’icyo gitero yafashwe yagaragaje ukekwa ari gutukana no gutera ubwoba abo bantu, afite za ibisa nk’ibyuma mu ntoki zombi ubwo yatabwaga muri yombi.