Perezida Kagame yakiriwe na Abdelmadjid Tebboune wa Algérie
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algérie, yakiriwe na mugenzi we, Abdelmadjid Tebboune, bagirana ibiganiro byihariye anasura ishuri ry'igamo abanyarwanda.
Umukuru w’Igihugu yageze muri Algérie kuri uyu wa Kabiri, aho yagize umwanya wo gusura no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Maqam Echahid, mu rwego rwo guha icyubahiro intwari za Algérie, zaguye mu Ntambara yo guharanira Ubwigenge bw’icyo gihugu.
Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Algérie, aho ibiganiro byabo byibanze ku bijyanye no kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika, mu nzego zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no gusangira ubumenyi.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi banaganiriye ku bijyanye n’amasomo u Rwanda na Algérie byigiye mu rugendo rutoroshye rwo kwiyubaka nyuma y’amateka akomeye byanyuzemo, arimo Intambara yo guharanira Ubwigenge bwa Algérie ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iyi Ntambara yo kurwanira Ubwigenge bwa Algérie yatangiye mu Ugushyingo 1954, irangira muri Nyakanga 1962. Ni Intambara yashyize iherezo ku bukoroni bw’u Bufaransa muri Algérie, bwari bumaze imyaka irenga 130 kuko bwari bwaratangiye mu 1830.
Iyi Ntambara yatangiye ubwo Ishyaka rya ’The National Liberation Front’ (FLN) ryagabaga ibitero bizwi nka ’Toussaint Rouge.’
Impande zombi zaje gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara, ku itariki ya 1 Nyakanga, 1962 abaturage b’icyo gihugu bakora amatora ya referandumu, igamije kubahesha ubwigenge. Iyi ntego yo kugera ku bwigenge yagezweho mu minsi ine yakurikiyeho, ku itariki ya 5 Nyakanga, 1962.
Leta ya Algérie igaragaza ko nibura abantu barenga miliyoni 1.5 baguye muri iyi ntambara.
Mu mpera z’umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algérie, Ahmed Attaf, bahuriye i Sochi mu Burusiya, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.
Algérie n’u Rwanda bifitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu.
Mu Ukuboza 2023, Algérie yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda.
Umubano w’ibihugu byombi uri mu nzego zirimo ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano, uburezi n’izindi.