RUSIZI: Komiseri mukuru Hon. MUGISHA Alexis mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije yatangije igikorwa cy'inama ikomatanije n'Amahugurwa kumugaragaro.
Ubwo yatangizaga iki gikorwa kumugaragaro yibukije abarwanashyaka bo mukarere ka Rusizi ibyo ishyaka ryagezeho kuva ryabona icyangombwa nkishyaka ryemewe mu Rwanda mu mwaka wa 2013.
Nyuma yo gusoza uturere du tandatu tugize Intara y'Iburengerazuba byakomereje mu karere ka Rusizi. Hon Alexis Mugisha , afungura inama ku mugaragaro yibukije abarwanashyaka ba Rusizi ibikorwa ishyaka rimaze kugeraho kuva ryakemerwa mu mitwe rya politike yo mu Rwanda, yabibukijeko iyo hataza kubaho ubufatanye bitari gushoboka ko ariyo mpamvu abashishikariza gukora politike yifuriza abanyarwanda iterambere rirambye, yasabye abarwanashyaka kumva neza politike y'igihugu, kugira uruhare mu miyoborere bitabira amatora,kugaragaza icyo bashoboye kandi byose bishingiye ku ngengabitekerezo y'ishyaka.
Yongeye kandi kubibutsa ko ibidukikije ari ingenzi mu buzima bwa muntu, bigomba kurengerwa kandi yabasabye gukoresha ubwenge mu kubirengera babibyaza umusaruro. Kuriyingingo yo kurengera ibidukikije yibukije abarwanashyako ba Rusizi ko ikidukikije cyambere ari umunu kandi ko ari nabo bakwiye guharanira iterambere ryo kurengera ibidukikije.
Yasobanuriye abarwanashyaka impamvu DGPR-GREEN PARTY Rwanda ryitwa ishyaka riavuga rumwe ya Leta anababwirako bakwiye kuba bisshimira kuba muri urwo ruhande rw'abattavuga rumwe na Leta ariko banasobanukiwe icyo bivue ku barwanashyaka, yagize ati: "Kwitwa abatavuga na Leta ntabwo bisobanura kuba ibyigenge cyangwa ibyigomeke bitifuriza igihugu iterambere cyangwa bagamije gusenya ibikorwa cyangwa ibyakozwe, ahubwo DGPR-GREEN PARTY Rwanda we dushyira imbere kugaragaza ibifitiye umumaro abanyarwanda bitari gukorwa cyangwa bitashyizwe imbere ataruko leta igamije kubagira nabi ahubwo tukabereka twe ibyo tutemeranya nabo uburyo bwo kubishyira mubikorwa bidakorwa neza, ntitubigeho rumwe ariko kandi tugamije gushyira imbere umuturage, ikindi dusshobora kutavuga rumwe kui gahunda zimwe nazimwe zigenewe abaturaje ataruko tugamije gusenya ahubwo tugamije kugirango binozwe neza kubw'ineza y'abanyarwanda, Niyo mpamvu mukwiye kwishimira kwitwa utavuga umwe na Leta ariko utagamije gukora ibidakwiye.
