Abujuje ibyo basabwe bakwiye gufungurirwa vuba kuko amatorero n'amadini bifitiye Abanyarwanda umumaro munini
Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), Senateri Dr. Frank Habineza kuwa 30 Ugushyingo 2025 ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye kongere y'ishyaka kurwego rw'Intara y'Iburengerazuba yibanze ku kwibutsa abarwanashyaka ko politike Green Party ishyize imbere atari iyivangura, ibiba amacyakubiri cyangwa isenya ibyagezweho, yabibukijeko ishyaka Green Party rishyize imbere politike y'amahoro kandi itavangura. Kubujyanye n'ifungwa ry'Insengero n'amadini yavuzeko zikwiye gufungurwa vuba nabwangu, kuko zifitiye abanyarwanda akamaro ndetse n'ubukungu bw'igihugu.
Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), Senateri Dr. Frank Habineza kuwa 30 Ugushyingo 2025 ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye kongere y'ishyaka kurwego rw'Intara y'Iburengerazuba yibanze ku kwibutsa abarwanashyaka ko politike Green Party ishyize imbere atari iyivangura, ibiba amacyakubiri cyangwa isenya ibyagezweho, yabibukijeko ishyaka Green Party rishyize imbere politike y'amahoro kandi itavangura.
Yaboneyeho kandi umwanya abibutsa amahame agenga irishyaka ndetse anabibutsa ko kwitwa ishyaka ritavuga rumwe na Leta atari impamvu ibatera gukora politike isenya ubumwe bw'abanyarwanda ahubwo ko ari uburyo bwiza bwo gukomeza ibyagezweho bikarindwa ariko kandi bakagira uruhare mukwerekana ibitagenda neza kugirango nabyo bikosorwe, ahandi bikaba inzira nziza yo kwerekana ibitarashyizwe mu byihutirwa ariko kandi aribyo umuturage akeneye kurusha ibindi.
Senateri Dr. Frank HABINEZA mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yari ashoje kongere y'intara y'iburengerazuba yatangaje ko mu minsi ishize yabangamiwe no kujya gushyingira umuntu bafitanye isano bakagenda kilometero 20 bashaka urusengero basezeraniramo imbere y'Imana.
Habineza abajijwe icyo avuga ku nsengero zimwe zafunzwe kuva muri Kanama 2024 kugeza ubu, yavuze ko izari zarafunzwe kuko zitujuje ibisabwa ariko ubu zikaba zarabikoze uko zabisabwe na RGB zikwiye gufungurwa kuko na we ari mu bo byagizeho ingaruka.
Ati “Mucyumweru cyashize nababajwe no kugenda ibilometero birenga 20 mu Karere ka Gatsibo twabuze urusengero dusezeranyirizamo abantu bacu murumvako nanjye byangizeho ingaruka.”
Senateri Dr. Frank Habineza yavuze ko amadini n’amatorero yafungiwe insengero arimo afite byinshi bifasha abaturage mu mibereho yabo y’ubuzima bwa buri munsi ko atagakwiye kubuzwa gufungura mugihe yaba atari gukora mu kajagari.
Ati “Twebwe twifuza ko insengero zujuje ibisabwa zikabitanga zafungurirwa vuba na bwangu, ntabwo dushyigikiye akajagari, turasaba ko itsinda ryagiye kuzifunga ryasubira gusuzuma rikareba ibyo babasabye gukosora niba barabyujuje bakazireka zigafungura, zifite akamaro mu iterambere ry’igihugu, hari izifite amashuri, amavuriro, har’izubatse amahoteri murumvako zifite akamaro mubukungu bw'igihugu, bubahirize amategeko natwe dusuzume ko ibyo basabwe babishyize mu bikorwa cyakora niba nyuma yibyo basabwe kubahiriza n'urwego rubishinzwe niba haribindi bongereyeho nabwo twasaba ko RGB nkurwego rubishinzwe rwakongera rukabibamenyesha maze bakabishyira mubikorwa nabyo. Niho duhagaze twebwe nka DGPR.”
Mu Rwanda habarurwa imiryango itegamiye kuri Leta ishingiye kumyemerere igera igera kuri 500 ariko muriyo ishobora kuba ifite ibikorwa remezo byunganira iby'Igihugu ntirenga 10. Nkuko nyakubahwa Perezida wa Repebulika yabivuze mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru yabigarutseho ko amwe muri aya matorero ntakintu amariye abanyarwanda ko ahubwo usanga bamwe baba barwanira munsengero, kandi koko ibi byakunze kugaragara mu matorero atandukanye aho abashumba bagiye barwanira mu materaniro.
Senateri Dr. Habineza ati “Abantu baratubwiye ngo tubakorere ubuvugizi, kuko ibyo Leta yabasabye babyujuje ariko kugeza uyu munsi ntibarafungurirwa, kandi twasanze ibyo basaba bifite agaciro, twaje kubiganiraho na bamwe mu bayobozi ba RGB, insengero ntabwo ari ikintu kibi, zigisha imico myiza yo kwirinda ibyaha no gukora ubugome nk’ubwicanyi.”
Bamwe mu Barwanashyaka ba Green Party nabo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba bishimiye kuba baragiriwe ikizere n'abandi barwanashyaka bakabatorera kubayobora, ati kandi ikirenze kuribyo turishimira ko imyumvire ya bamwe mubayobozi bi banze ko yagiye ihinduka aho mbere kujya mubandi wambaye umwenda uriho ibirango bya Green Party byabaga arikibazo kuko wasangaga bamwe mubayobozi b'inzego z'ibanze baduhutaza ariko ubu bikaba bitagikunze kuboneka nubwo bitari byagera kuri bose.
NSENGIMANA Daniel Umuyobozi w'Ishyaka kurwego rw'Akarere ka Nyamasheke (Chairman) tumubajije imibanire yabo nk'abarwanashyaka ba Green Party ndetse n'abayobozi b'inzego z'ibanze.
Ati:"Urebye ubu abo bigeze biri kurwego rwiza nko mu karere ka Nyamasheke natorewe kuyobora kuko ubona abayobozi ndetse n'abaturage batakitwishisha cyangwa ngo baduhutaze nkuko mbere byari bimeze kuko uyu munsi ndajya mu muganda nambaye umwambaro uriho ibirango bya Green Party tugakora umuganda ubona twese ko intego arimwe ntawuhutaje undi kandi rimwe narimwe bitewe n'urwego rw'imyumvire y'umuyobozi wayoboye inama nyuma y'umuganda hari ubwo bduha n'ijambo kugirango nakwe tugire icyo tuvuga. Ikindi kandi nuko uyu munsi nkuko nabibabwiye ko mu karere kacu tudahezwa bamwe muritwe ubu bari munzego z'ibanze ku rwego rw'umudugudu, urugero rwiza nkange tuvugana ndi Mutwarasibo mu mudugudu wacu kandi mu bayobozi bandi dufatanya kuyobora Green Party Nyamasheke harimo nundi nawe watorewe kuba Mutekano, twumva aribyiza ko kandi bizakomeza no muzindi nzego naho tukisangamo.
