Ngoma: Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibigukikije ryakomereje ibikorwa bikomatanije amahugurwa ndetse n'Amatora yo kuzuza inzego zose z'Ishyaka ku rewego rw'Akarere ka Ngoma
Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibigukikije ryakomereje ibikorwa bikomatanije amahugurwa ndetse n'Amatora yo kuzuza inzego zose z'Ishyaka ku rewego rw'Akarere ka Ngoma, Igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro muri aka karere n'Umunyamabanga mukuru w'Ishya Nyakubahwa Hon. Jean Claude NTEZIRYAYO, Aho yibukije abarwanashyaka umumaro w'amahugurwa bahabwa cyane cyane ayo kurengera ibidukikije, no kwiteza imbere kuko ari ingirakamaro abibutsa kandi ko ishyaka rimaze iminsi mubikorwa byo gutera imishinga ijyanye nibyo babahugura kandi nabo ko bagomba kwitegura kuko nabo ari vuba ikabageraho.
Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-GREEN PART OF RWANDA) atangiza kumugaragaro inama yabahuje n'Abarwanashyaka b'Akarere ka Ngoma ikomatanyirijemo amahugurwa ndetse n'amatora yo kuzuza inzego zose z'ishyaka komite y'Ishyaka ku rwego rw'Akarere, komite y'abagore ku rwego rw’Akarere ndetse na komite y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere, yabibukije inkingi zigize ishya ndetse aboneraho kubereka umumaro waya mahugurwa bagiye guhabwa ndetse nicyo azabafasha muhazaza habo.
Mr Jean de Dieu Murenzi Umuyobozi w'Urubyiruko ku rwego rw'Igihugu mu Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda
Umuyobozi w'Urubyiruko ku rwego rw'Igihugu Mr Jean de Dieu MURENZI yibukije abarwanashyaka b'urubyiruko n'Abagore b'Akarere ka Ngoma uruhare rwabo mu guteza imbere uburinganire n'iterambere ry'umuryango, anabibutsako ubuzima bw'Ishyaga ndetse n'ubw'Igihugu bizageragerwaho babigizemo uruhare kuko igihugu nticyazagira ahaza heza kidafite urubyiruko n'abagore bateye imbere kuko aribo mbaraga z'ishyaka kandi ninabo mbaraga z'Igihugu.
Komiseri NDAMUKUNDA Peter ubwo yatangaga amakugurwa ajyanye no kwihangira imirimo
Bahuguwe ku kwihangira imirimo cyane cyane imirimo ishamikiye kukurengera ibidukikije, babifashijwemo na Komiseri NDAMUKUNDA Peter yabahuguye uburyo bakora imishinga itabasaba igishoro kinini ikabafasha kugera ku iterambere ryihuse kandi bitabasabye igishoro kinini ikindi ikaba ari n'imishinga igira uruhare mukurengera Ibidukikije.
Yabahuguye uburyo bashobora guhera kumyanda ibora bamena n'ibyatsi bitemwa ku gasozi bakabibyaza ifumbire mborera y'umwimere ikenerwa cyane mu buhinzi kandi ikagira uruhare mu kurengere ibigukikije no kurengera urusobe rw'Ibinyabuzima byangizwa n'ibinyabutabure biba mu ifumbire mva Ruganda izwiho no kwangiza ubutaka. Yabuguye kandi kuburyo wakora ubuhinzi ndetse n'ubworozi birengera Ibidukikije, abibutsa kandi ko imishinga yose yabahuguyeho idasaba igishoro kinini.
Abagize Komite y’urubyiruko rw'Abarwanashya b'Ishyaka Riharanira Demikarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda mu karere ka Ngoma
Komiseri wa komisiyo ya Demokarasi n'Imiyoborere Mr Damien NKURUNZIZA nawe yatanze amahugurwa kumiyoborere myiza
Nyuma y'Amahurwa Abarwanashyaka bishimiye ubumenyi bungukiyemo bashimangirako biteguye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, hakurikiyeho igikorwa cy'amatora yo kuzuza inzego, z'ishyaka ku Karere, inzego z'Abagore kurwego rw'Akarere ndetse n'izurubyiruko, igikorwa cyagenze neza bashyiraho inzego binyuze mu matora.
Nyuma yuko Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibigukidije, yadutangarije ko amahugurwa nkaya abakenewe kandi ko afitiye umumaro abarwanashyaka bo muri aka Karere anibutsako ibi aribikorwa atari ubu birigutangira ko ahubwo ari ibikorwa ishyaka rimazemo iminsi rikora muturere dutangukanye kuko hari nuturere twamaze guterwa inkunga kandi ikorwa bikomeje ndetse na Ngoma nayo mugihe cyavuba nabo baragerwaho kuko hari uturere twamaze gutangizamo iyi mishinga kandi hamwe yatangiye gutanga umusaruro muburyo bugaragara.
Abarwanashyaka bitabiriye inama ikomatanije n'Amahugurwa ndetse n'amatora yo kuzuza inzego ubwo bakiraga umushyitsi mukuru SG Hon. Jean Claude NTEZIMANA
Bakurikiranye amahurwa ubona ko buriwese afite inyota yo kwakira ubumenyi barimo bahabwaga binyuze mu bahugura batandukanye
Nyuma yo guhugurwa Abarwanashyaka batandukanye babajije ibibazo ubonako bashaka gusobanukirwa neza inyigisho bahawebigaragaza ko amahugurwa aje bari bayakeneye.
