Rusizi: Abarwanashyaka ba Green Party beretswe amahirwe ahari mukubyaza umusaruro imyanda (ibora n'itabora) mu kwiteza imbere kandi banarengera ibidukikije.
Umunyamabanga wa Komiseri wa Komisiyo ya Demokarasi n'Imiyoborere Myiza Papy Moise ABAYISENGA ubwo yataangaga amahugurwa k'Uruhare rw'Abarwanashyaka mu Kurengera Ibidukikije biteza imbare yabwiye abarwanashyaka ba Green Party Rusizi ko kurengera ibidukikije si inshingano y’abashinzwe iby’ibidukikije gusa ni inshingano yacu twese. Iyo tubibungabunze, tuba turengera ubuzima bwacu, kandi tuba dufunguye inzira yo kwiteza imbere binyuze mu mishinga, ubukorikori, n’iterambere rirambye.
Abayisenga Papy Moise umunyamabanga wa Komisiyo y'imiyoborere na demokarasi mu ishyaka Green Party, yatanze ikiganiro kigaruka ku kurengera ibidukikije, ku barwanashyaka b'akarere ka Rusizi abibutsa ko kurengera ibidukikije ari inshingano za buri wese, abasaba ko bakwiye kugira umuco wo ku byitaho kuko iyo bititaweho nta tera mbere rirambye igihugu cyageraho, yamasoba nuriye abarwanashyaka ko kwita ku bidukikije no ku birengera bizabafasha no kwihangira imirimo bakoteza imbere,abasaba gutera ibiti bivangwa n'imyaka kugirango bagire ahazaza heza kandi bongera n'ibiti by'imbuto,yibukije abarwanashyaka ko bakwiye no gukora ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije bahereye ku kiyaga cya Kivu ndetse n'inyoni ziri muri aka karere,anabasaba ko badakwiye guta ibishingwe ahubwo bakwiye ku bibyaza umusaruro,anagaragaza uruhare rw'ubyiruko mu ku bungabunga ibidukikije bahanga udushya.
Abarwanashyaka bahawe umukoro wuko buri murwanashyaka agomba guhanga igitekerezo kigaragaza uburyo azarengera ibidukikije, gutera igiti, gukangurira abandi mu kugira uruhare mu kurengera ibidukikije. Asoza amahugurwa yongeye yibutsa abarwanashyaka ba DGPR-GREEN PATY Rwana ko kurengera ibidukikije nabo bibareba bitagira abo bireba bihariye yagize ati: "Kurengera ibidukikije si inshingano y’abashinzwe iby’ibidukikije gusa ni inshingano yacu twese. Iyo tubibungabunze, tuba turengera ubuzima bwacu, kandi tuba dufunguye inzira yo kwiteza imbere binyuze mu mishinga, ubukorikori, n’iterambere rirambye."
Komiseri mukuru muri Green Party Hon Alexis Mugisha mu kiganiro yaganirije abarwanashyaka ba Green Party y'ibanze kwibutsa abarwanashyaka inshingano zabo mu kubaka ishyaka mu nzego zose z'igihugu,agaruka cyane ku mahame y'ishyaka n'ingengabitekerezo y'ishyaka kugira ngo abarwanashyaka bose bajye babasha kuyisobanura mu buryo bumwe,agaruka ku mahame y'ishyaka yasobanuriye abarwanashyaka ko kuba muri Green party biguha inshingano zo kuba urumuri n'igisubizo by'ibibazo abanyarwanda bafite kandi ukihatira ku gushaka ibisubizo mu buryo bwita ku burenganzira bwa muntu wibuka kurengera ibidukikije no kubibungabunga,yaboneyeho no gusobanura ibirango byose by'ishyaka ahereye ku gihwagari,ibendera n'inyoni ya Kagoma.
