Dr. Habineza na Nkubana batorewe kuba Abasenateri

Inteko Rusange y’Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO) kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025 yatoreye Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana kuba Abasenateri.

Oct 14, 2025 - 18:21
Oct 14, 2025 - 18:24
 0
Dr. Habineza na Nkubana batorewe kuba Abasenateri

Hon. Dr Frank Habineza watowe n'ihuriro ry'imitwe ya polike kuba umusenateri ni muntu ki? Hon Dr.Frank Habineza yavukiye i Mityana muri Uganda, mu muryango w’Abanyarwanda, ku wa 22 Gashyantare 1977. Yize muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 1999 kugeza mu 2004, aho yasoje amasomo mu Ishami rya Politiki n’Ubutegetsi rusange, yibanda cyane ku bijyanye n’Ubutegetsi rusange. Akiri muri kaminuza, yatangije ishyirahamwe ry’abanyeshuri ryaharaniraga kurengera ibidukikije.

 

Mu mwaka wa 2005, yabaye umwungirije wihariye wa Minisitiri w’Ubutaka, Ibidukikije, Amazi, Amashyamba n’Amabuye y’Agaciro. Akiri umunyeshuri i Butare, yabaye umunyamakuru wa Rwanda Newsline na UMUSESO. Yanakoranye kandi n’ikinyamakuru Rwanda Herald, cyasohokaga giheruka guhagarikwa ubwo nyiracyo, Asuman Bisika, yahamagarwaga nk’“persona non-grata” mu mwaka wa 2002.

 

Habineza yabaye imyaka itatu (2006–2009) umuhuza mukuru w’Urwego rwa Nile Basin Discourse Forum in Rwanda (NBDF), urwego rw’imiryango itari iya Leta irenga 50, rwari ruharanira kubungabunga uruzi rwa Nil. Yeguye muri Gicurasi 2009. Yanabaye Perezida w’Urugaga rw’Imiryango itari iya Leta mu Rwanda ikora mu by’Amazi, Isuku n’Ibidukikije (RWASEF) ndetse akaba n’umuyobozi n’umushinga w’ishyirahamwe Rwandan Environment Conservation Organisation (RECOR).

Mu gihe Dr. Habineza na Nkubana bakwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga, bazasimbura Senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa bazarangiza manda zabo tariki ya 22 Ukwakira 2025.

Dr. Habineza ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, wibanda mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije kuva ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Muri Kanama 2009, yinjiye muri politiki byeruye ubwo yashingaga ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, DGPR (Democratic Green Party of Rwanda).

Mu 2017, Dr. Habineza yahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ntibyamuhira. Mu mwaka wakurikiyeho, yabaye umudepite muri manda imwe yarangiye mu 2024.

Mu 2024, Dr. Habineza na bwo yahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ariko na bwo ntiyatsinda. Kuva mu mwaka ushize kugeza ubu, yibandaga mu mirimo y’ishyaka DGPR harimo nibikorwa byo guteza imbere abarwanashyaka. Aho yatangije ibikorwa by'imishinga ibyara inyungu muturere dutandukanye yibanze kubuhinzi n'ubworozi burengera ibigukikije.

Nkubana asanzwe ari Perezida w’ishyaka PSP yabaye kandi n’Umuvugizi w’Ihuriro muri manda y’amezi atandatu yatangiye muri Nzeri 2024 kugeza muri Werurwe 2025.

PSP ni ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere. Politiki yaryo ishingiye ku kwimakaza ubwisungane, ubutabera n’iterambere rirambye mu kubaka igihugu kidaheza.

Yagize uruhare rukomeye mu bukangurambaga burimo ’Sasa Neza Munyarwandakazi’ bugamije guca nyakatsi ku buriri na ’Agakono k’Umwana’ bugamije kwigisha Abanyarwanda uko bategurira abana indyo yuzuye, kubungabunga ibidukikije nogutera ibiti by'imbuto ziribwa.

Mu 2017 no mu 2024, PSP yihuje n’andi mashyaka, ashyigikira kandidatire ya Paul Kagame wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.