MUHANGA: Ishyaka DGPR-Green Party ryasabye abarwanashyaka baryo gukora ibikorwa byiza biteza igihugu imbere.
Muri gahunda y’ishyaka DGPR-Green Party Rwanda yo guhura n’abarwanashyaka bayo mu Gihugu cyose biciye mu nama ikomatanije n'amahugurwa kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2025, icyo gikorwa cyakomereje mu Karere ka Muhanga.
Muri gahunda y’ishyaka DGPR-Green Party Rwanda yo guhura n’abarwanashyaka bayo mu Gihugu cyose biciye mu nama ikomatanije n'amahugurwa kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2025, icyo gikorwa cyakomereje mu Karere ka Muhanga.
Afungura ayo mahugurwa ku mugaragaro Hon. Sen MUGISHA Alex, komiseri mukuru w’Ishyaka rya DGPR-Green Party Rwanda, yavuze ko inzego z’ishyaka Green Party ubusanzwe ko zari zubakitse neza kuva ku rwego rw’igihugu kugera, ariko ko ubu ibikorwa barimo aribyo kurushaho kwegera abanyarwanda ko barikuba izi nzego guturuka kurwego rw'umurenge kugeza kurwego rw'igihugu akaba ari muri urwo rwego nyuma y’amahugurwa abarwanashyaka bagomba gotora inzego zose kugira ngo abatowe bakorere Ishyaka n’Abanyarwanda muri rusange.
Ati: “Muri rusange rero, ibi bikorwa turimo gukora byo kongerera abarwanashyaka ubushobozi no kurusha gusobanukirwa ibijyanye n'ishyaka, byiyongeraho no gutora za komite nyobozi zose nababwiye duhereye ku rwego rw'umurenge, ni intambwe y’indashyikirwa Ishyaka ririmo kugeraho mu rwego rwo kurushaho kwegera Abanyarwanda, Ibi kandi bidufasha kumenya ibikenewe n’abaturage aho batuye cyane ko ibyo dukora n'ibyo duharanira byose dushyira imbere inyungu z'umuturage.”
Mu kiganiro cya garukaga ku kwerekana uburyo abarwanashyaka bagira uruhare mu kumenyekana no kumenyekanisha ishaka, Komiseri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Green Party MUKAMURIGO Josiane, yavuze ko iyo hari umuntu witwaye nabi aho atuye abantu batamurebera mu isura ye ubu ahubwo bamurebera mu isura ya Green Party ko icyogihe aba amenyekanishije ishyaka muburyo bubi ariko ko iyo bakoze neza bakarangwa n'ibyiza icyo gihe baba bamenyekanishije ishyaka muburyo bwiza, yibukije abarwanashyaka ko bagomba kugira uruhare mu guteza imbere isura nziza y’ishyaka mu gihugu hose barangwa noguharanira gukora ibikorwa biteza imbere Abanyarwanda muri rusange. Yanibukije kandi abarwanashyaka ko bakwiriye kugira itandukaniro muguharanira guteza imbere imiyoborere myiza, mu kurengera ibidukikije, mu bikorwa by’iterambere ndetse, guca ukubiri ndetse noguhuriza hamwe bakarwanya abasebya u Rwanda.
Bamaze gusobanukirwa neza icyo ishyaka Green Party rigamije, Abarwanashyaka bagaragaje ko bagiye gushyira imbere gukomeza kwita ku mirongo migari ya Green Party no kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda, birinda amacakubiri aho batuye hose.
