BURUNDI: Kubura kw'amazi muduce tugize intara ya Butanyerera Intandaro y'amakimbirane inzangano n'urugomo mubatuye ama komine agize iyi ntara.

Mu duce twinshi tw’igihugu, haragaragara ikibazo gikomeye cyo kubura amazi meza yo kunywa. Mu gace ka Gashikanwa, komine Tangara, intara ya Butanyerera, bamwe mu baturage baravuga ko iki kibazo gitera kutizerana bigakurura amakimbirane hagati yabo kandi gishobora guteza urugomo.

Oct 30, 2025 - 15:21
 0
BURUNDI: Kubura kw'amazi muduce tugize intara ya Butanyerera Intandaro y'amakimbirane inzangano n'urugomo mubatuye ama komine agize iyi ntara.
Abaturage basaba ubuyobozi gukora ibishoboka byose kugira ngo amazi agezwe ku baturage bose bo mu gace ka Gashikanwa.

Nk’uko bivugwa n’abatuye ku musozi wa Gashikanwa, umujinya n’agahinda biterwa no kubura amazi meza mu baturage bishobora gutera ihohoterwa rikomeye mu baturage. Iyi soko y’amazi yaryo egenda abura kenshi, igakora nabi, ndetse bigatera akarengane mu itangwa ryayo mazi kuko avomwa n'ufite imbaraga kurusha abandi. Mu misozi 76 igize ako gace, ibiri gusa ni yo ifite amazi, ariko nayo ntayahagije.

Capitoline Ndayizeye avuga ko kubona amazi meza byabaye ikibazo gikomeye cyane. Ati: “Turindira amazi kuva mu gitondo kugeza ku  nimugoroba uwagiye kuvoma ataragaruka. Haba intambara buri gihe, Imisozi yose iza kudusaba amazi hano. Hari ikigo nderabuzima kitagira amazi kuva imyaka 10 ishize. Basaba abarwayi kuzana amazi yo gukoresha nibikenewe. kurwana n'urugomo bihoraho.”

Na Gérard Niyonizigiye abivugaho kimwe. Avuga ko abategarugori n’urubyiruko batwara amacupa menshi y’amazi kugira ngo bayagurishe, kenshi bakunze kurwana iyo baje gushaka ayo bajya kugurisha. Ati: “Hari ubwo abagabo basiga ingo zabo bakajya ku isoko y’amazi kurwanirira abagore cyangwa abana babo kuko biba bikomeye kubona amazi uri umunyantege nkeya nibishoboka. Hari abakomerekera muriyo mivundano nimirwano yo kugirango bavome, rimwe na rimwe n’imiyoboro y’amazi irangirika bitewa niyo mirwano y'abaturajye. Abaturage batuye muriyi misozi bahorana kutizerana kubera kubura amazi meza bihora bibagonganisha kuburyo biba bimeze nkaho agasozi kateye akandi.”

Aba baturage basaba ubuyobozi gufata ingamba zifatika kugira ngo amazi agezwe ku baturage bose. Bavuga ko icyerekezo cya 2040, aho u Burundi buzaba igihugu kitezimbere, ndetse icyerekezo cya 2060 cyo kuba igihugu giteye imbere, bizagerwaho gusa mugihe abaturage bose babayeho mu mibereho myiza ko ariko kansi icyo kerekezo kitagerwaho mugihe abaturajye baba babayeho mubuzima bubi butagira amazi isoko y'ubuzima. Basaba kandi Ministeri ishinzwe amazi gukora inshingano zayo uko bikwiye bakita kumibereho myiza y'abaturajye.

Jean-Marie Niyonkuru, umuyobozi w’agace ka Gashikanwa, yemeza ko ako gace kabuze amazi meza ku rugero rukabije. Avuga ko mu misozi 6 igize ako gace, Gashikanwa na Kivumu ari yo ifite uturobine duke tw’amazi, kandi indi misozi yose iza kuhavomera, bikaba bitera amakimbirane kubatuye iyo misozi ashobora kuvamo nimirwano yahato nahato.

Avuga ko umushinga Amazi, wagombaga kuzana amazi y’ubudehe (forage) kugira ngo agabanye ikibazo, utarigeze urangiza imirimo kuva mu Ukuboza 2024. Bavuga ko bashyizeho imiyoboro, ariko imirimo yarahagaze, bityo abaturage bamburwa inyungu z’uyu mushinga. Yongeraho ko ikibazo cy’amazi cyamaze kugezwa ku nzego nkuru z'igihugu, kandi bagitegereje igisubizo nubwo byainze.

Nk’uko Tharcisse Bimenyimana, inzobere mu by’imibereho n’imibanire y’abantu (socio-anthropologue), abivuga ko kubura ku rugero rukabije kwa amazi, imicungire mibi n’akarengane mu itangwa ry’ibintu by’ibanze nkenerwa cyane mu mibereho y'abaturage nk’amazi meza bitera uburakari n’ubwigunge mu baturage. Avuga ko kubura amazi meza atari ikibazo cya tekiniki cyangwa ubuzima gusa, ahubwo ari ikibazo cy’imibereho, politiki n’umutekano. Iyo bitagizweho ubushishozi, biba inkomoko y’ihohoterwa rusange, cyane cyane mu bice byugarijwe n’ubukene.