Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda barishimira ibyagezweho nyuma y’amahugura bahawe mu gihugu cyose

Abarwanashyaka b'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije batangiranye akanyamuneza umwaka bishimira ibikorwa ishyaka ryabo ryabagejejeho by'umwihariko banishimira kuba ishyaka ryabo ubu rifite inzego guturuka ku rwego rw'umurenge kugeza kurwego rw'igihugu, hakiyongeraho nokuba barongerewe ubushobozi mubyubwenge kumenya amateka y'ishyaka ndetse n'ubushobozi ku iterambere.

Jan 12, 2026 - 16:14
 0
Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda barishimira ibyagezweho nyuma y’amahugura bahawe mu gihugu cyose

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-GREEN PARTY RWANDA) Hon. Sen. Dr Frank HABINEZA mu Ntara y’Amajyaruguru niho yatangije kumugaragaro aya inama ikomatanyije n’amahugurwa byaherekezwaga n’amatora yo gusimbuza inzego zariho zari zicyuye igihe, hanongerwamo kubaka inzego z’Ishyaka kurwego rw’umurenge. 

Atangiza aya mahugurwa akomatanije n’inama kumugaragaro yatangaje ko iki gikorwa kigiye gukorwa bakazenguruka igihugu cyose havugurwa inzego hagendeye kucyo sitati y’ishyaka rya DGPR-Green Party mu Rwanda ribigena mugusimburana kumyanya aho rigena ko manda y’utowe igomba kumara imyaka itanu nyu yiyo myaka hagakorwa amatora hagamijwe gusimbuza no gushyiraho inzego nshya.

Yanatangaje ko ari uburyo bwiza bwo kwegera abarwanashyaka babo maze bakabahugura kubijyanye n’ingengabitekerezo y’ishyaka, kuko benshi baba badasobanukiwe ibijyanye n’amahame y’ishyaka kandi ko boase muturere twose tw’igihugu bafitemo abarwanashyaka rero bose ntabwo babona ubushobozi bwo kugera kubiro bikuru by’ishaka, uti ariko iyo tubegereye nkagutya bifasha ko tubaha ubumenyi kubijyanye n’ishyaka, ubuzima bwaryo amahame yaryo ndetse n’igisobanuro cyo kuba ryitwa ishyaka ritavuga rumwe n’iriyoboye (opposition) 

Sen. MUGISHA Alexis mubatanze amahugurwa mu Turere twinshi yagiye agaruka kuguhugura abarwanashya ku ingengabitekerezo y’ishyaka agafata numwanya akabasobanura igisobanuro cyo kuba ari ishyaka ritavugarumwe na leta ko kutavuga rumwe Atari uguteza umwiryane cyangwa gusenya ibyagezweho ko ahubwo ishyaka ryubakiye kuri politike yubakiwe ku mahoro ko nabo bazajya bamenya uko bakora politike yamahoro.

Bamwe mubarwanashyaka twaganiriye ubwo twakoraga iyi nkuru, batubwiye ko bishimiye iki gikorwa kuko cyatumye ubushobozi bwiyongera mu rwego rw’ubumenyi ndetse n’ubushobozi, ubwo twaganiraga Daniel NSENGIMANA watorewe kuyobora DGPR-Green Party Nyamasheke yadutangarije ko icyo gikorwa kitarimo kutwigisha amahame y’ishyaka gusa nubwo byari mubyingenzi kugirango turibemo tunazi amateka yaryo, intego yaryo, kuko banaduhuguraga uburyo twarengera ibidukikije ariko nuniteza imbere kandi ko ishyaka ryabi rinabafasha mu ishyirwa mubikorwa ry’iyo mishanga yagize ati:

“Ishyaka ryacu ryaduhuguye mubijyanye n’imiyoborere myiza ubusobanuro bwo kuba twitwa abatavugarumwe na leta, batuganirije kumateka y’ishyaka bijyana n’ingengabitekerezo y’ishyaka, ariko ntibibagiwe no kuduhugura kubijyanye no kwiteza imbere cyane ko mubarwanashyaka dufite higanjemo abagore n’urubyiruko. Ati nkubu twebwe dufite umushinga w’ubworozi bw’ingurube mukuwushyira mubikorwa twatewe inkunga n’ishyaka ryacu dukunda.

Benshi mubarwanashyaka twaganiriye bagiye bahuriha ko bishimiye iki gikorwa cyazengurutse igihugu cyose kikaba cyarasorejwe mu karere ka Nyamagabe, uturere twose dushyizeho inzego z’ishyaka guturuka ku rwego rw’umurenge ati:

Ubuyobozi bwacu bwabikoze neza ndetse ubu dutegereje gutumirwa mu nteko rusange izabera kigari tukongera tugahuzwa twese nk’abayobozi bayobora uturere n’intara ariko kandi tunashyiraho inzego zihagararira abagore n’urubyiruko ku rwgo rw’Igihugu.

Ubu kandi turishimira ko hari nahandi hazamuwe idarapo ry’ishyaka mugikorwa cyo gufungura ibiro mu turere kandi no mutundi turere bakaba baramaze gutegura gufungura ibiro aho bagiye batanga imisanzu bakaba bategereje kuza gufungurirwa ibiro ku mugaragaro. Ati kandi ntitwanakirengagiza ko hari uturere bamwe mubarwanashyaka bagiye bitanga inzu ntakiguzi basabye ishyaka kugirango abe ariho hashyirwa ibiro by’ishyaka.