Gasabo: Barishimirako ubu ishyaka ryabo rya DGPR-Green Party Rwanda ubu ryashyizeho inzego guturuka ku urwego rw'umurenge

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, Komiseri Mukuru mu ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Hon. MUGISHA Alexis ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama n'amahugurwa y'abarwanashyaka mu turere tubiri muri dutatu tugize umujyi wa Kigali aritwo Gasabo na Nyarugenge, hibukije abarwanashyaka ingengabitekerezo ndetse n'intego z'ishyaka anabibutsa ko kubahiriza amahame agenga irishyaka ya Politike y'amahoro ari itegeko kuri buri murwanashyaka wiri shyaka ko utayubahiriza uwo rwose atarikumwe nabo ko uwo ataba ari uwabo, uti ibi tuzengurutse intara zose z'igihugu tubibwira abarwanashyaka bacu namwe bibe intego yanyu.

Dec 12, 2025 - 22:41
Dec 12, 2025 - 23:16
 0
Gasabo: Barishimirako ubu ishyaka ryabo rya DGPR-Green Party Rwanda ubu ryashyizeho inzego guturuka ku urwego rw'umurenge

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, Komiseri Mukuru mu ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Hon. MUGISHA Alexis ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama n'amahugurwa y'abarwanashyaka mu turere tubiri muri dutatu tugize umujyi wa Kigali aritwo Gasabo na Nyarugenge,

Yibukije abarwanashyaka ingengabitekerezo ndetse n'intego z'ishyaka anabibutsa ko kubahiriza amahame agenga irishyaka ya Politike y'amahoro ari itegeko kuri buri murwanashyaka wiri shyaka ko utayubahiriza uwo rwose atarikumwe nabo ko uwo ataba ari uwabo, uti ibi tuzengurutse intara zose z'igihugu tubibwira abarwanashyaka bacu namwe bibe intego yanyu. 

Ni nyuma yuko bamaze iminsi bahugura abarwanashyaka bo mu turere tugize intara zose z'Igihugu. Biteganijwe ko uyu munsi bahugura abarwanashyaka bo mu turere tubiri two mu mujyi wa Kigali ndetse hakaza kuba amatora ya komite nshya zisimbura izari zisanzweho by'umwihariko hakabaho igikorwa gahunda y'amatora y'abagize inzego z'ishyaka guturuka ku rwego rw'umurenge kugeza kurwego rw'Akarere.

Iyi gahunda yatangiriye mu karere ka Gasabo nyuma yo gukabwa amahugurwa kungengabitekerezo y'ishyaka ndetse n'amahame yaryo yatanzwe na Hon. MUGISHA Alexis, ikiganiro ku kamaro ko gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n'itumanaho muri rusange cyatanzwe n'Umunyamabanga wa Komisiyo y'Itangazamakuru BATSINDA Juliet aka by'umwihariko Communication Specialist w'Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda.

Yagarutse ku mumari wo gukoresha imbuga ngoranyambaga n'icyo byamarira ishyaka by'umwihariko igihe zakoreshejwe neza, kuko ari bwo buryo bworoshye kandi bwihuse bwo kumenyekanisha ibikorwa by'ishyaka ryabo ndetse bikaba byaborohera no gusangiza ababakurikira ibyiza ishyaka ryabo rimaze kugeza ku banyarwanda bityo kuko buriwese aba akurikirwanywa ninshuti zitandukanye n'izundi bikaba byakoroha ko abanyarwanda bamenya akamaro ishyaka rya DGPR Green Party ribamariye, bikaba byanaborohera kubo abarwanashyaka bashya mugihe babikoze neza.

Mukiganiro n'itangazamakuru MUHAWENIMANA Denise watorewe kuba umuyobozi w'ishyaka kurwego rw'akarere ka Gasabo yashimiye abarwanashyaka bongeye kumugirira ikizere kuko nubundi manda ishize ariwe wari umuyobozi waryo muri aka karere kandi abizeza kurushaho gukomeza gukorana kugirango bakomeze guteza ishyaka ryabo imbere nokurushaho kwigarurira imitima yabenshi.

Yagize ati:"Ndashimira abarwanashyaka bangiriye ikizere bakongera kuntora nti iki nikimenyetso cyuko twagiranye imikoranire myiza kandi ko nzarishaho kuyinoza kugirango dukomeze tube umusemburo wo guteza imbere ishyaka ryacu."

Umunyamakuru amubajije icyo bagezeho manda irangiye ndetse n'ingamba afite muriyi manda yindi atorewe, 

Yagize ati:"Imyaka itanu ishize twageze kuri byinshi kuko ubu urebye abarwanashyaka twari dufite bariyongereye ndetse n'ibisubizo namwe bwabyibonera muramutse musubije amaso inyuma mubikorwa by'amatora biheruka mugihe cyo kwiyamamaza harimo impinduka ugereranije nahashize, mubijyanye n'iterambere dufashijwemo n'ubuyobozi bw'ishyaka ryacu twashishikarije urubyiruko n'abagore gukora imishinga mito yo kwiteza imbere bakishakamo ubushobozi buke babonye maze ishyaka naryo rikabongerera, ubu iyo mishinga irigukora neza tugiye kuyibungabunga kuko idufasha kuzamura urwego rw'abarwanashyaka bacu aho ubu dufite gahunda ko bose babasha kwiteza imbere mu mibereho yabo yaburi munsi.

Mukiganiro n'itangazamakuru Hon. MUGISHA Alexis ubwo yabazwaga ibyo ishyaka ryishimiye mubikorwa byo kuzenguruka igihugu cyose ubu basigaje uturere dutatu bakaba baragihetuye yasubijeko banejejwe nabyinshi ariko byumwihariko bakaba baranejejwe no kuba abarwanashyaka babo babasha gusobanukirwa nicyo ishyaka ryabo ribasha gufasha abanyarwanda, kuba ubu ishyaka aho bavuye hose harashyizweho inzego kuva kumurenge kugeza ku karere.

ikirenzeho kuba abarwanashyaka bo ubwabo baragiye bitangira imisanzu kugirango bashyireho ibiro by'ishyaka ku rwego rw'Akarere kandi bakabyikorera kubushake kuko ubukode buzava mu misanzu yabo hanyuma ishyaka naryo uruhare rwaryo rukaba kubaha ibikoresho byo mu biro, idarapo ry'ishyaka ndetse nokuza kubafungurira ibiro byaryo kumugaragaro. 

Abajijwe igihe ibikorwa byo gufungura kumugaragaro ibiro by'ishyaka muri buri Karere igihe bizasorezwa 

Yagize ati:"Ntabwo twatangaza ngo igihe ntarengwa cyo gukora iki gikorwa kizarangira igihe iki niki kuko ibi nibikorwa abarwanashyaka bacui biyemeje gukora kubushake bwacu rero tuzajya dufungura kumugaragaro ibiro by'akerere kamaze gukora iki gikorwa cyo gukusanya umusanzu wabo bakatubwira ko bamaze gukodesha natwe tukabaha ibikoresho byo mubiro twabemereye nk'uruhare rw'ishyaka ariko nkiri aha sinabura gushimira abarwanashyaka bacu bagaragaje umuhate n'urukundo bakunda ishyaka ryacu aho bagiye batanga inzu zabo badasabye ubukode ngo zikorerwemo nk'ibiro by'ishyaka, bityo rero murumvako ibi bizagerwaho kubw'umuhate w'abarwanashyaka b'ishyaka ryacu.