Rwamagana:Abarwanashyaka b'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party of Rwanda) barashimira iterambere bokoje kugeraho babifashijwe n'Ishyaka ryabo

Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda bo mu Karere ka Rwamagana (Democratic Green Party of Rwanda) barishimira ko ishyaka ryabo rikomeje kubateza imbere binyuze mu mishinga itandukanye irimo ubuhinzi n’ubworozi batangije mu turere dutandukanye nakabo karimo.

Aug 10, 2025 - 13:55
Aug 10, 2025 - 14:26
 0
Rwamagana:Abarwanashyaka b'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party of Rwanda) barashimira iterambere bokoje kugeraho babifashijwe n'Ishyaka ryabo
Umuyobozi wa DGPR-GREEN PART OF RWANDA Nyakubahwa Amb. Hon. Dr Frank HABINEZA mu ijamborye ritangiza inama ikomatanije n'amahugurwa.

Perezida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Amb. Hon Dr.Frank Habineza Afungura inama kumugaragaro y'Abarwanashyaka yagarutse k'umishinga bateye inkunga w’ubworozi bw’ingurube ndetse ngo zatangiye kororoka. Yashimiye abarwanashyaka uburyo bitaye kumushinga bahawe ndetse ubu ukaba waratangite gutanga umusaruro.

Yagize ati”Izo ngurube twazisuye zimwe zabwaguye ibyana 10, ni umushinga urimo kugenda uzamuka, turizera y’uko mu minsi iri mbere gahunda ihari niyo koroza n’abandi barwanashyaka ariko no gukomeza guteza imbere inzego z’ishyaka.”

Nyuma y'ijambo ry'Umuyobozi mukuru w'ishya DGPR-Green Party of Rwanda, hakomerejeho amahugurwa yatanzwe n'abayobozi birishyaka batandukanye, mu nama yari ikomatanyije n’amahugurwa yibanze cyane ku kurengera ibidukikije yahuje Abarwanashyaka b'Akarere ka Rwamagana n’abayobozi bakuru b’Ishyaka, Aho banatoye inzego zihagariye abandi.

Amatora ya Komite nshya y’inzego z’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana igizwe n’abantu 33 muri komite rusange, aho buri komite igizwe n’abantu 11, komite y’Ishyaka mu karere, komite y'ishya mu bagore ndetse na komite  y’urubyiruko mu karere.

Mukandanga Jeanne watorewe guhagararira Abagore ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR-GREEN PART OF RWANDA) yashimiye abarwanashyaka bamugiriye ikizere ndetse anashimira abayobozi bakuru b'ishyakaka bamubonyemo ubwo bushobozi abizeza gukorana umurava nimbaraga mukwagura ishyaka.

Ati”Tumaze guhugurwa icyo tugiye gukora ni ugushishikariza abarwanashyaka benshi kwiyongera ntibitinye, Tugomba gutinyuka tugakora tugatera imbere, batwigishije uko dushobora gukora imishinga tugatera imbere, bitagombereye igishoro kinini urugero nkaho batwigishije uburyo twakoresha imyanda yo murugo bajugunya tukayibyaza umusaruro dukora ifumbire mbirera tukiteza imbere tunatanga uruhare rwacu mu kubungabunga ibidukikije.”

Maniriho Mark nawe yashimiye ubuyobozi bw'Ishyaka Riharanira Demikarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda uburyo baba hafi ashimira kandi abarwanashyaka b'urubyiruko rwa Rwamagana rwamugiriye ikizere rukamubonamo ubushobozi bwo kubayobora abasezeranya kutazabatenguha.

Yagize ati”Nk’Abarwanashyaka tugomba gukora cyane, Njyewe ndarisobanukiwe ishyaka ryacu, urubyiruko nzarugezaho ibikorwa byinshi bitandukanye bibateza imbere, kandi ndashimira ishyaka ryacu uburyo rikomeje kuduteza imbere binyuze mu mishinga inyuranye mwatugejejeho, ndabizezako tugiye gukomeza ubukangurambaga dufatanije twese hamwe nk'inzego z’ishyaka mukarere maze bidufashe no kubona abarwashyaka benshi bazaza bishimiye iterambere tubagezaho.”

Nyuma y'ibikorwa byari biteganijwe gukorwa muriyi nama ikomatanije n'amahugurwa umuyobozi mukuru wa DGPR-Green Party of Rwanda Nyakubahwa Amb. Hon. Dr. Frank Habineza yakomeje asaba abayobozi batowe biri shyaka mu Karere ka Rwamagana ko bagomba kwagura ishyaka, ndetse nawe abasezeranyako  bazakomeza guteza imbere Abagore n’urubyiruko kuko ariho hazaza heza h'Igihugu.